U Rwanda rwabaye urwa gatatu mu karere mu gukoresha neza ingengo y'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo izwi nka 'Open Budget Survey, OBS 2023' iki kigo cyafatanyijemo na Transparency International Rwanda yahaye u Rwanda amanota 50% rukurikira Kenya yagize 55%, Uganda ibimburira ibihugu byo mu Karere n'amanota 59%.

U Rwanda rwaje imbere y'ibihugu nka Tanzanie, u Burundi, Sudani, Ibirwa bya Comores, Malawi, Ethiopie, Sudan y'Epfo na Somalia.

Ku rwego rw'Isi iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwabaye urwa 59 mu bihugu 125 byagenzuwe, ruba urwa cyenda mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara aho Afurika y'Epfo yabaye iya mbere n'amanota 83%.

OBS ikorwa muri myaka ibiri, yaherukaga gutangazwa mu 2021, aho u Rwanda rwiyongereyeho 5% ugereranyinje na 45% rwari rwagize mu 2021.

Icyakora imibare iracyari hasi cyane kuko kugira ngo ingengo y'imari bivugwa ko yarakoreshejwe neza binyuze mu mucyo, iyo igihugu cyagize byibuze amanota 61%.

OBS y'uyu mwaka yakorewe kuri biriya bihugu 125 bifite abaturage miliyari 7,5, bikabarura ingengo y'imari ya miliyari ibihumbi 33,5$.

Iba igamije gusesengura ibijyanye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari binyuze mu mucyo, uhereye ku iteganyabikorwa, k'uko yemezwa, uko yashyizwe mu bikorwa n'uko igenzurwa ry'ibyakozwe rikorwa, abaturage, Inteko Ishinga Amategeko n'Umugenzuzi w'imari ya leta bose babigizemo uruhare.

Ku nkingi y'ubugenzuzi bw'imari ya leta u Rwanda, ibiro by'Umugenzuzi w'Imari ya Leta byahawe 78%, Inteko Ishinga Amategeko ihabwa 44% mu gihe uruhare rw'abaturage ruri hasi na 16%, ibyatumye hose hamwe ku nkingi y'ubugenzuzi u Rwanda ruhabwa 56%.

Icyakora urebeye ku mpuzandengo y'Isi kuri ibyo bihugu 125 byagenzuwe usanga u Rwanda rwaragerageje kuko impuzandengo yo gukoresha ingengo y'imari binyuze mu mucyo muri ibyo bihugu iri 45%.

Ku bagenerwabikorwa ni ukuvuga uruhare bagize ku ngengo y'imari ya leta ku mpuzandengo y'Isi ruri 15% naho ingingo y'ubugenzuzi muri ibyo bihugu byose ikaba 53,5%.

Ibijyanye no gutegura ingengo y'imari ya leta abaturage babigizemo uruhare u Rwanda rufite 20%, iyemezwa ryayo binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko babigizemo uruhare uhabwa 0%.

Mu kuyishyira mu bikorwa na none abaturage babigizemo uruhare u Rwanda rwahawe amanota 42%, mu gihe mu bugenzuzi na bwo abaturage bahabwa umwanya ku rugero ruri hasi, aho u Rwanda rwahawe 0%.

Ni imibare iri hasi mu gihe amategeko avuga ko byibuze abaturage bagira uruhare ku ngengo y'imari byibuze ku manota ya 61%.

Ku rundi ruhande hagaragajwe ko Abaturage bagira uruhare, ahubwo ikibazo ari uko ibyakozwe bidafite aho byanditse, ha handi utanga amanota aza yasaba raporo yanditse y'uko abaturage bagira uruhare ikabura, urwego runaka rugahabwa zeru.

Umugenzuzi Mukuru Wungirije w'Imari ya Leta, Safari Steven ati 'ikibazo cyo kubika ibyakozwe mu nyandiko kiracyahari cyane. Inama natanga ni uko ibintu byose twajya tubitanga mu buryo butomoye kuri buri ngingo ndetse tukagira aho tubyandika.'

Safari yavuze ko hari gahunda bagiye gutangira mu minsi iri imbere ijyanye no kugenzura imari nta we uhejwe, 'ha handi dufata umuturage tukamujyana gukora igenzura, tukavuga ngo ni hehe twakwibanda cyane. Aha azaba ashobora gutanga ibitekerezo, akatubwira aho abona twakwibanda.'

U Rwanda rukomeje gutera imbere cyane mu kuzamura amanota, aho mu 2012 rwari rufite 8%, mu 2015 rugira 36%, mu 2017 rusubira inyuma na 22% mu 2019 rugira 39% naho mu 2021 ruhabwa 45% uyu mwaka rukaba rwaragerageje rukagera 50%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n'akarengane, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko nubwo hakirimo ibyuho by'uko umuturage adahabwa umwanya uhagije 'ariko ugereranyije na 8% twavuyeho mu myaka 12 ishize, amanota 11% tubura ngo tugere ku rufatiro rwa 61% tuzayakuramo nta kabuza.'

Uyu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda ruzakoresha ingengo y'imari ingana na miliyari 5690.1 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabaye-urwa-gatatu-mu-karere-mu-gukoresha-neza-ingengo-y-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)