U Rwanda rwagaragaje ko umubano rufitanye na Uganda urenze ubuturanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubano wa Uganda n'u Rwanda ni ingingo Mukeka Clémentine yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi mu 2024, mu biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda.

Uretse Mukeka ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa; Umuvugizi w'Igisirikare, Brig Gen. Rwivanga Ronald ndetse n'abandi bari mu nzego z'igisirikare na Polisi.

Intumwa za Uganda zo zihagarariwe na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

Intego y'iyi nama ni ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba n'ibyemezo byafashwe mu nama nk'iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.

Iyi nama yabereye muri Uganda ni yo ya mbere yari ihurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'ibihugu byombi kuva muri Mutarama mu 2022. Yabaye nyuma yo kwemezwa na Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni.

Yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira magendu no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi burushaho gutera imbere bikajyana no koroshya urujya n'uruza rw'abantu.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yagarageje ko 'ari iby'agaciro guha ikaze intumwa za Uganda mu Rwanda muri Nyagatare muri iyi nama ya kabiri y'umutekano hagati y'u Rwanda na Uganda.'

Yavuze ko kuba inama nk'iyi yaterana bigaragaza ubushake ibihugu byombi bihuriyeho bwo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye.

Ati 'Ndashaka kugaruka ku kamaro k'inama y'uyu munsi no gushimangira intego yacu duhuriyeho yo gushimangira umubano w'ibihugu byombi. Kwitabira kw'abayobozi bo mu nzego nkuru bahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso gikomeye cyo kwiyemeza duhuriyeho mu bijyanye no kwimakaza umubano hagati y'u Rwanda na Uganda urangwa n'amahoro, inyungu ndetse n'uburumbuke.'

Mukeka yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda bisangiye byinshi birenze kuba ibihugu bituranye gusa, ari nayo mpamvu bikwiriye kurebera hamwe uko byakemura ibibazo n'imbogamizi bishobora kuzanwa n'uyu murunga ubihuje.

Ati 'Ibihugu byacu bisangiye ibirenze kuba bituranye, dufite umurunga ushingiye ku mateka, umuco n'ibijyanye n'ubukungu. Uyu murunga uduhuje uzana n'ibindi bibazo dusangiye by'umwihariko ibijyanye no kubungabunga umutekano n'ituze ry'abaturage bacu, ariko binyuze mu gukorera hamwe no gusangira amakuru no gushyira hamwe imbaraga zacu dushobora kubaka ahantu harushijeho gutekana ku bw'abaturage bacu ndetse tugashyigikira iterambere rirambye hakurya y'imipaka yacu.'

Umuhate wo gukorana n'u Rwanda urushaho kwiyongera

Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda yavuze ko ashima umuhate w'ubuyobozi bw'ibihugu byombi mu kubaka umubano utajegajega.

Ati 'Munyemerere nshimire cyane ubuyobozi bwo hejuru bw'ibihugu byacu byombi ku bw'umuhate bakomeje kugaragaza mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byacu byombi.'

Yakomeje avuga ko 'afite icyizere ko binyuze mu biganiro bibaye mu mucyo no kubwizanya ukuri ibihugu byombi byafatanya mu gukemura ibibazo byose biri ku mupaka'.

Julius Kivuna yavuze ko Uganda igeze kure ishyira mu bikorwa ibyemezo byari byaraganiriweho mu nama yabanje.

Ati 'Nishimiye kubabwira ko Uganda yateye intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa amasezerano n'ibyemezo twaganiriyeho mu nama yacu iheruka.'

Yagaragaje ko umuhate Uganda ifite mu gukorana n'u Rwanda ugenda wiyongera.

Ati 'Umuhate wacu mu gukorana no gufatanya namwe bagenzi bacu bo mu Rwanda warushijeho gukomera kandi mfite icyizere ko imikoranire yacu izakomeza gutera imbere no mu myaka iri imbere.'

Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu nzira y'ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.

Mu 2022, umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y'uruzinduko Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n'Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.

Mukeka Clémentine na Julius Kivuna nibo bayoboye amatsinda y'abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi
Ibi biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda
Ibi biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda
Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda yavuze ko ashima umuhate w'ubuyobozi bw'ibihugu byombi mu kubaka umubano utajegajega
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yagaragaje ko umubano u Rwanda rufitanye na Uganda urenze kuba ibihugu bituranye
Mukeka Clémentine na Julius Kivuna nibo bayoboye amatsinda y'abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-umubano-rufitanye-na-uganda-urenze-ubuturanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)