U Rwanda rwageze ku bushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2 z'ibikomoka kuri peteroli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibura ry'ibikomoka kuri peteroli ni imwe mu nkuru zivugisha benshi, kuko abenshi bagera aho bahahira bakoze ingendo zifashisha ibinyabiziga.

Ihuriro ry'Abacuruza lisansi na mazutu mu Rwanda rigaragaza ko buri kwezi mu gihugu hinjira nibura litiro ziri hagati ya miliyoni 40 na 50 z'ibikomoka kuri peteroli.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [Minicom] yo yagaragaje ko umwaka wa 2023/2024 wagombaga gusozwa igihugu gifite ibigega by'ubwizigame bwa lisansi bugeze kuri litiro miliyoni 334 ariko bitabashije kugerwaho.

Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Richard Niwenshuti yasobanuriraga Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo w'Igihugu, PAC, amakosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, yagaragaje ko ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rufite bugera kuri litiro miliyoni 117.2.

Yagize ati 'Mu igenamigambi ry'umwaka dusoza wa 2023/2024 twagombaga kuba dufite ibigega bya peteroli bifite ubushobozi bwa litiro miliyoni 334, uyu munsi dufite ubushobozi bwa litiro miliyoni 117 bishobora kubika z'ubwizigame.'

Yagaragaje ko ibigega bya lisansi byo mu Rwabuye byasanwe byongera gukoreshwa, bituma ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli byiyongeraho litiro miliyoni enye.

Ati 'Rwabuye uyu munsi irimo gukoreshwa kandi yongereyeho miliyoni enye ku bubiko bivuze ngo twarazamutse tuva kuri litiro miliyoni 113 tugera kuri miliyoni 117 mu bubiko bwa peteroli.'

Niwenshuti yasobanuye ko hari inyigo yakozwe bateganya ko n'abikorera bahabwa urubuga bagatangira kubaka ibigega byo kuzigamamo ibikomoka kuri peteroli.

Iyi nyigo yagaragaje ko gutegura aho byakubakwa bizatwara miliyari 22 Frw yo kwishyura imitungo y'abahatuye.

Ati 'Ubushize twari twababwiye ko hafashwe n'icyemezo ko hafatwa ubundi butaka dushobora kuba twakoreramo, abikorera bashobora kuba bakubaka ububiko. Hari hateganyijwe ubutaka bashobora kubakaho ububiko dukora n'inyigo itugaragariza igisabwa kugira ngo abaturage cyangwa imitungo irimo muri icyo gice [za Rugende] habashe kuba hategurwa inyigo, iduha hafi miliyari 22Frw.'

'Turimo kureba uburyo twakorana n'abikorera kugira ngo babashe kujyamo niba babasha kwimura abaturage babahaye ingurane ariko ubundi buryi ni uko na Leta mu buryo bwo gushaka ubushobozi tuzareba ubundi buryo abaturage bakwimurwa kugira ngo abikorera bahajye.'

Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko hari n'ibigega byo mu Bigogwe bikwiriye kwitabwaho bikunganira ibishya biri kubakwa.

Ati 'Hari gahunda utubwiye yo kuba hashakwa uburyo hubakwa ibindi bishya ariko njye numva habanza gusanwa ibihari kuko ni amafaranga na yo aba yarabigiyeho, noneho hagatekerezwa uburyo bwo kwagura.'

Niwenshuti yagaragaje ko ibigega bya Bigogwe na byo birimo gutunganywa ariko hari urwego rwa Leta ruzajya rubikoresha, ndetse ngo magingo aya nta bigega bihari bipfa ubusa.

Ati 'Nta bigega dufite bipfa ubusa biriya byaratangiye birimo gusanwa, bizakoreshwa n'urwego rundi ibyo turimo kureba ubu ni hariya Rwabuye yari isigaye ko na yo yongerwa ariko ibindi byaratanzwe kandi birimo kuvugururwa.'

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hakoreshwa lisansi ingana na litiro miliyoni 11 ku kwezi mu gihe mazutu yo iba ingana na litiro miliyoni 26 ku kwezi. Ingano nini yinjira mu gihugu muri iki gihe, ituruka muri Tanzania, mu gihe inke cyane ari yo ituruka muri Kenya.

Muri 2021 mu Rwanda hari hari ibigega bya Leta n'iby'abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli litiro 72.000.000. Muri byo harimo nk'ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n'ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y'indege biri i Kanombe ku Kibuga cy'indege n'i Rusororo.

Mu ngengo y'imari ya 2023/2024 hagaragaramo ko Leta yari ifite umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by'ibikomoka kuri peteroli na byo bikubakwa i Rusororo.

U Rwanda rufite ibigega by'ubwizigame bw'ibikomoka kuri peteroli bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-ibigega-by-ubwizigame-bya-litiro-miliyoni-1-17-z-ibikomoka-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)