U Rwanda rwamaganye RDC yabeshyeye Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbere y'abadipolomate bakorera i Kinshasa, tariki ya 8 Gicurasi 2024, Minisitiri Lutundula yavuze ko Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu mahanga ko 'ingabo z'u Rwanda zitazava muri RDC kugeza ubwo tuzacyura Abanye-Congo b'Abatutsi no mu gihe bazaba basubijwe uburenganzira bwabo.'

Aya magambo Lutundula yegetse ku Mukuru w'Igihugu ahabanye n'ibyo amaze igihe kinini asobanura, kuko we yabwiye ibinyamakuru; byaba ibyo mu Rwanda n'ibyo mu mahanga ko muri iki gihugu hari impunzi z'Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 bahahungiye itotezwa bakorerwaga mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yasobanuye ko abenshi muri aba Banye-Congo bafitanye isano n'abarwanyi b'umutwe wa M23 bafashe intwaro kugira ngo baharanire uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo, agaragaza ko ikibazo cyabateye ubuhunzi gikwiye gukemuka, kugira ngo batahe, babeho mu mahoro.

Umukuru w'Igihugu, kimwe n'abandi bo muri guverinoma y'u Rwanda, bateye utwatsi ikirego cya Leta ya RDC ivuga ko rufite ingabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, bagaragaza ko nta nyungu rwakura mu kwivanga mu bibazo by'Abanye-Congo.

Mu gihe u Rwanda rwamagana ubwicanyi Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bari gukorerwa, na jenoside ibagambiriye ica amarenga, Minisitiri Lutundula we yabihakanye, avuga ko ibice umutwe wa M23 uhanganiyemo n'ingabo za RDC byiganjemo Abahutu, ahubwo ngo nibo bashobora gukorerwa Jenoside.

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo ya Lutundula arimo "ubusazi", abishingiye ku kuba Leta ya RDC ifasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR, kandi na yo ubwayo ikemeza ko ugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

Uruhare rwa FDLR mu kababaro Abanye-Congo bamaze igihe banyuramo rwashimangiwe n'Umuvugizi w'ingabo za RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro aherutse kugirira kuri televiziyo y'igihugu muri Mata 2024. Yatangaje ko mu Banye-Congo barenga "miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo uruhare ku ijanisha rinini."

Ku magambo ya Lutundula, Makolo yagize ati 'Ubu ni ubusazi bwaturutse muri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'igihugu rukumbi ku Isi cyemerera umutwe w'abajenosideri (FDLR) kwica abaturage bacyo, ukanabiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.'

Yakomeje agira ati 'Leta ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze jenoside mu Rwanda) intwaro no kuyishyigikira kugira ngo yice Abanye-Congo b'Abatutsi muri Kivu y'Amajyaruguru n'Abanyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo.'

Makolo yagaragaje ko imvugo zibiba urwango, ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kubibwa muri RDC ndetse n'itsembabwoko riri gukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi, bikwiye kwamaganwa n'Abanyafurika bose, ntibarangazwe n'ikinyoma cya Minisitiri Lutundula.

Lutundula yiganye umuvuno wa Leta yateguye Jenoside

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo ya Minisitiri Lutundula ateye ubwoba ariko ko adatunguranye, bitewe n'uko Leta ya RDC ifite umugambi umwe n'uwa Leta Habyarimana Juvénal yateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nduhungirehe yasubiye mu mateka, agaragaza ko ubwo jenoside yategurwaga hagati ya 1990 na 1993, Leta ya Habyarimana, ibinyujije mu ishyaka CDR ry'abahezanguni n'ibinyamakuru RTLM na Kangura, "yatangazaga umunsi ku wundi ko Abatutsi bari gutegura umugambi wo kurimbura Abahutu.'

Nk'uko uyu mudipolomate yabisobanuye, aya magambo yari agamije kuyobya abantu, kugira ngo Interahamwe n'ingabo za Leta (Ex-FAR) nizitangira gukorera Abatutsi jenoside, bifatwe nko kwirwanaho.

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko amahanga yakabaye yamagana itoteza Leta ya RDC ikomeje gukorera Abanye-Congo b'Abatutsi, gusa ngo inyungu bishaka mu rwego rw'ubukungu n'ububasha bishaka kuri iki gihugu bishobora gutuma bihitamo guceceka.

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yasabye Abanyafurika kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi
Ambasaderi Nduhungirehe yasanishije amagambo ya Lutundula n'ayavugwaga na CDR, kuri RTLM na Kangura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-rdc-yabeshyeye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)