U Rwanda rwanenze Amerika yashinje RDF kurasa ku nkambi y'impunzi i Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, ubwo Ingabo za RDC zari zihanganye n'abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro ba M23 bagenzura imisozi ikikije Umujyi wa Sake mu bilometero bigera kuri 20 ujya i Goma.

Umuvugizi w'ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Matthew Miller, kuri uyu wa 3 Gicurasi yatangaje ko iki gitero cyaturutse mu 'birindiro by'Ingabo z'u Rwanda na M23'.

Yagize ati 'Amerika yamaganye bikomeye igitero cy'uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y'abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z'abagera ku icyenda n'inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n'abana.'

Makolo ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.

Ati 'Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy'ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y'abimuwe mu byabo.'

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n'Ingabo za RDC, FARDC.

Yagize ati 'Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bitemewe n'amategeko, bifashwa na FARDC.'

Umuyobozi w'Ubutumwa bw'Amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n'Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wawo, Bintou Keita, yamaganye iki gitero gusa we ntiyemeje aho cyaturutse. Yasabye ubuyobozi bw'iki gihugu gufata ingamba zatuma abakigizemo uruhare bagezwa mu butabera.

Ibiro bya Keita byagize biti 'Intumwa yihariye irasaba ubuyobozi bwa RDC gufata ingamba zose ziri ngombwa, zo kugeza mu butabera abagize uruhare muri ibi bikorwa byose birenga ku burenganzira bw'ikiremwamuntu n'uburenganzira mpuzamahanga bw'ubutabazi, bishobora kuba icyaha cy'intambara.'

Umuryango w'abaganga ndengamipaka, MSF, wanenze icyemezo FARDC yafashe cyo gushyira imbunda mu baturage hagati; by'umwihariko mu nkambi z'impunzi. Wagaragaje ko mu gihe intambara ikomeje, bizashyira abasivili mu byago.

Miller yatangaje ko RDF na M23 ari bo bagabye iki gitero
Makolo yasabye Amerika gushakira muri FDLR na Wazalendo abagize uruhare muri iki gitero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yanenze-amerika-yashinje-rdf-kurasa-ku-nkambi-y-impunzi-i-goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)