U Rwanda rwatangiye imikino ya IHF rutera mpaga Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatangiye irushanwa rya IHF Trophy rutera mpaga Kenya y'ibitego 10-0.

Uyu munsi muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa hatangiye irushanwa rya IHF Trophy mu batarengeje imyaka 20 na 18.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwagombaga gutangira rukina na Kenya ariko Kenya yaje guterwa mpaga y'ibitego 10-0 kuko itagaragaye ku kibuga.

Amakuru avuga ko Kenya yagize ikibazo bituma ikererwa kugera muri Ethiopia ikaba igerayo uyu munsi. Ikazakina indi mikino ikurikiyeho.

Ku batarengeje imyaka 20, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ejo saa 8h00' rukina na Djibouti.

Mu batarengeje imyaka 18, ikipe y'igihugu y'u Rwanda izakina umukino wa yo wa mbere ejo saa 10h00' rukina Tanzania.

Ikipe y'igihugu yateye mpaga Kenya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-imikino-ya-ihf-rutera-mpaga-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)