U Rwanda rwavuze ku mpungenge z'umushinga wa Rusizi III mu gihe rutabanye n'u Burundi na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga wa Rusizi III uzatanga MW 206, ni wo wa mbere mu rwego rw'ingufu mu Karere k'Ibiyaga Bigari washyizweho ku bufatanye bwa Leta zo mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi ndetse n'abikorera.

Amasezerano yemeza ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga wo kubaka Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusizi III, yemerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 29 Nyakanga 2019.

Uru rugomero ruzaba ruherereye mu Karere ka Rusizi ku mupaka w'u Rwanda na RDC ndetse n'u Burundi. Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni $625.19 arimo miliyoni $138.88 yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na miliyoni $50.22 azatangwa n'urwego rutera inkunga ibikorwa by'abikorera.

Uyu mushinga wongeye kugarukwaho na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa Kane ubwo yari mu nama ngarukamwa y'umutekano izwi nka National Security Symposium iteraniye i Kigali.

Ibiganiro byo kuri uwo munsi byagarukaga ku bibazo by'ingufu bikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi n'ibibazo ndetse n'amahirwe Afurika ifite muri urwo rwego.

Minisitiri Gasore yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rubone ingufu z'amashanyarazi rukeneye cyane ko afatwa nk'utirigongo rw'iterambere.

Yagaragaje ko mu mishinga ihanzwe amaso harimo n'uyu wa Rusizi III ndetse atanga icyizere ko umubano mubi u Rwanda rufitanye na RDC n'u Burundi ntacyo uzahungabanya.

Ati 'Muri rusange ntabwo imishinga y'ingufu yagiye igirwaho n'ingaruka n'imibanire y'ibihugu, urugero nabaha ni Rusizi II yakoze neza kuva mu 1990 kugeza n'uyu munsi iracyakora neza.'

Yakomeje avuga ko iki kibazo cy'umwuka mubi kitigeze gihagarika ibiganiro hagati y'abaminisitiri bafite mu nshingano uyu mushinga.

Ati 'Iyo dukeneye ko twicara nk'abaminisitiri tugafata ibyemezo turabifata, ntabwo rero imishinga y'ingufu igirwaho ingaruka n'imibanire y'ibihugu.'

Minisitiri Gasore yavuze ko 'n'iki cyumweru amatsinda yacu arahura aganire ku mushinga wa Rusizi III kugira ngo turebe ko wajya imbere kirushaho.'

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo u Rwanda rufite uyu munsi mu by'ingufu ari ikijyanye n'amashanyarazi ahenze, ashimangira ko Rusizi III izaba igisubizo.

Ati 'Imbogamizi nini tubona mu Rwanda mu gice cy'ingufu ni umuriro tubona uduhenze kubera ko turawugura ku bashoye imari bakatwubakira inganda. Umuriro tuwubona uduhenze ndetse n'Abanyarwanda ukabageraho ubahenze, icyo turi gukora ni ukongera imbaraga mu gukora indi mishinga ihendutse, nicyo dushyiramo imbaraga.'

'Buri mushinga uje ugabanya ibiciro, twavuga Rusumo izaba ihendutse kurusha ibyo tubona ubu, Nyabarongo II izaba ihendutse cyane, Rusizi III nayo izaba ihendutse kuko ari Megawatt 206 tuzagabana turi ibihugu bitatu, nubwo yo wavuga ko ikiri kure ugereranyije n'iyo mishinga yindi ibiri.'

Minisitiri Gasore yavuze ko kugeza ubu bitaramenyekana igihe uyu mushinga uzuzurira.

Rusizi III ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika (PIDA), ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi uri hagati y'ibihugu by'u Rwanda na RDC, ahazanashyirwa uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi.

Ibi bikorwa bizatuma ibihugu by'u Rwanda, u Burundi na RDC bikemura ibibazo by'ingufu z'amashanyarazi zidahagije byakunze guterwa n'ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'ibikorwa remezo bijyanye n'urwego rw'ingufu bakeneye.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje nta mpungenge zihari z'uko umushinga w'amashanyarazi wa Rusizi III u Rwanda ruhuriyeho n'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzatambamirwa n'ibibazo bya politike rufitanye n'ibyo bihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-mpungenge-z-umushinga-wa-rusizi-iii-mu-gihe-rutabanye-n-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)