U Rwanda rwemeje ba Ambasaderi barimo uw'u Burusiya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alexander Polyakov w'u Burusiya, Brig Gen Mamary Camara wa Mali na Ernest Y. Amporful wa Ghana bemejwe n'iyi nama y'abaminisitiri bose bafite ibyicaro byabo i Kigali.

Ambasaderi Polyakov yaje gushimangira umubano u Burusiya bufitanye n'u Rwanda, ushingira ku mikoranire mu bijyanye n'amashuri makuru, mu bijyanye n'ingufu za nikeleyeri, guteza imbere siporo no kubaka ibikorwaremezo.

Muri Nyakanga 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yasobanuye ko kuva mu 2019 ubwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu bya nikeleyeri, u Rwanda rwohereje abanyeshuri barenga 40 kwiga mu Burusiya.

Yagize ati 'Hashize imyaka myinshi u Rwanda n'iki gihugu bisinyanye amasezerano, guhera mu 1970. Guhera icyo gihe twagiye twohereza abanyeshuri, bamwe baragarutse, bari mu gihugu. Iyo ukoze imibare usanga dufite abanyeshuri barenga 100.'

'Mu minsi yashize, kubera ko hari andi masezerano twasinye ajyanye n'iby'ingufu za nikeleyeri, hari abandi banyeshuri dukomeza kohereza buri mwaka, tukaba tugeze ku barenga 40 guhera mu 2019.'

U Rwanda na Mali muri Gashyantare 2017 byagiranye amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere, yemereraga indege za RwandAir gutwara abantu n'ibintu ikoresheje ikibuga cy'indege cya Bamako. Colonel Assimi Goïta wafashe ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita mu 2021 yagaragaje ko yifuza ko umubano w'ibihugu byombi ukomeza.

Kuri Ghana, u Rwanda rufitanye n'iki gihugu amasezerano y'ubufatanye mu kunganirana, gukora imiti n'inkingo no kugenzura ubuziranenge byabyo, yashyizweho umukono muri Kamena 2022.

Inama y'abaminisitiri yemeje Ambasaderi w'u Burusiya, Mali na Ghana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-ba-ambasaderi-barimo-uw-u-burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)