U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'iguhugu y'u Rwanda y'Abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rya kabiri (B) mu mikino Paralempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Iyi kipe y'u Rwanda y'Abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu Itsinda rimwe na na Brésil, Canada na Slovenie mu Mikino Paralempike izabera i Paris uyu mwaka.

Iyi mikino Paralempike yo muri uyu mwaka wa 2024 iteganyijwe gukinwa guhera tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 9 Nzeri 2024.

Gukina imikino Paralempiki k'U Rwanda byagezweho nyuma yo kwitwara neza ikegukana Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Gashyantare uyu mwaka.

Muri iyi mikino, uretse itsinda rya B ririmo u Rwanda, tombola yasize itsinda A ryo rigizwe  n'u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n'u Butaliyani.

Ikipe y'u Rwanda igiye gukina iyi mikino ya Parelimpiki izabera mu gihugu cy'u Bufaransa mu mujyi wa Paris ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

The post U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rimwe-na-brazil-mu-mikino-paralempiki-izabera-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rimwe-na-brazil-mu-mikino-paralempiki-izabera-mu-bufaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)