U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku mutekano no kuzamura ubufatanye muri EAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akanama gashinzwe ubujyanama ku bwirinzi, umutekano hagati y'ibihugu n'ubuhuzabikorwa kuri politiki mpuzamahanga muri EAC (Sectoral Councils on Defence, Interstate Security, and Foreign Policy Coordination) kigirwamo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n'umutekano n'imikoranire hagati y'ibihugu bigize uyu muryango.

Iyi nama yabaereye i Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, yibanze ku kurebera hamwe uko imikoranire y'ibihugu bigize uyu muryango yarushaho gutezwa imbere ndetse no guteza imbere ingamba zigamije gushimangira gukorera hamwe.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda bugaragaza ko abitabiriye iyo nama banyuzwe n'ibiganiro byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Iyo nama ya 12, yaje ikurikira inama idasanzwe ya 53 y'Abaminisitiri mu bihugu binyamuryango bya EAC yateranye ku wa 25 Mata ikanafata imyanzuro yayo ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025.

Inama y'ako kanama ibaye mu gihe mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba umwuka utameze neza kubera ko bimwe mu bihugu birebana ayingwe, ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gukururuka n'ibindi binyuranye bishingiye ku mikoranire.

Kugeza ubu EAC ibarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo ndetse na Somalia.

Ni inama yahuje abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu binyamuryango
Iyi nama yatangiwemo ibitekerezo bigamije kureba ingamba zo kunoza umutekano n'ubufatanye muri EAC
Ubwo Mukeka Clemantine n'abandi bahagarariye amatsinda y'ibihugu binyamuryango bashyiraga umukono ku myanzuro y'inama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-inama-yiga-ku-mutekano-no-kuzamura-ubufatanye-muri-eac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)