U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, nibwo ikipe y'igihugu y'Abari munsi y'imyaka 20 mu bahungu yegukanye igikombe cya Zone ya 5 cyaberaga mu gihugu cya Ethiopia.

Ni igikombe uRwanda rwegukanye nyuma yaho batsinze ikipe y'igihugu ya Uganda ibitego 26 kuri 25 by'iyi kipe bahuriye ku mukino wa nyuma.

Kwegukana igikombe cyo ku rwego rw'Afurika ku bihugu biherereye muri Zone ya 5 ku Rwanda bivuze ko ikipe y'igihugu izahagararira Zone 5 ku rwego rwa Afrika ibizwi nka Continental Phase.

Usibye ikipe y'igihugu y'Abari munsi y'imyaka 20 batwaye igikombe barumuna babo bari munsi ya 18 bo begukanye umwanya wa Kabiri nyuma yaho batsindiwe ku mukino wa nyuma na Ethipia  ibitego 36 kuri 25.

Ni irushanwa ryari ryatangiye kuwa mbere w'iki cyumweru rikaba ryaberaga mu mujyi wa Addis Abeba wo mu gihugu cya Ethiopia.

Mu bari munsi y'imyaka 20 na 18, iri rushanwa ryitabiriwe n'ibihugu 6 aribyo Burundi, Djibouti, Kenya, Rwanda, Somalia, Tanzania na Uganda.

The post U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-u20-rwegukanye-igikombe-cya-zone-5-muri-handball-cyaberabaga-muri-ethiopia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-u20-rwegukanye-igikombe-cya-zone-5-muri-handball-cyaberabaga-muri-ethiopia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)