Aho ' ku Ibambiro batwiciye,' nk'uko Kayitesi abivuga iyo asubiramo iyo nzira y'inzitane yanyuzemo, hari inzu yahurijwemo abagore n'abana bahigwaga bo muri Kibilizi n'amayaga yose, bizezwa ko bo batazicwa, birangira bahiciwe urw'agashinyaguro nta kirengera, harokoka ngerere.
Ubukana Jenoside yakoranywe aho ku Ibambiro burenze ukwemera, iyo abaharokokeye, barimo Kayitesi, bagusubiriramo uko byabagendeye, wumva ikiniga, ukibaza uburyo byashobotse kugira ngo umuntu abashe kuharokokera, kuko abicanyi ntibatinyaga umwana, umwangavu, umugore cyangwa umukecuru.
Ku i Bambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu gihugu ku itariki ya 07 Mata 1994, ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage kubyumva ndetse no kuyikora.
Gahima François , umusaza w'imyaka 74 wavukiye i Kibilizi ku ngoma y'Umwami Rudahigwa, yavuze ko Kibilizi yateye imbere cyera, yari ihuriro ry'ibintu byinshi.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gahima yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatinze gucengera mu Banyamayaga kuko no muri za 1959 na 1960 ubwo hamwe na hamwe Abatutsi bicwaga abandi bakameneshwa, ku Mayaga yo ntibyahageze ahubwo ngo bakiriye benshi bahahungiye.
Gusa ngo ibyo si ko byaje kuguma kuko nyuma yaho gato, Abahutu bo mu Mayaga na bo batangiye gucengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu cyiswe 'kuzibura'.
Ati 'Hari ibintu bitaga kuzibura Abanyamayaga, ni ukubumvisha igihe aho kigeze n'ibyo barimo na gahunda zabo. Bakoreshaga inama bakazana abantu bavuye ruguru iyo nyine b'Aba-Parmehutu n'Aba-Prosoma, bakaza kujijura abanyamayaga.'
'Ni ukuvuga ngo bajijuraga Abahutu bo ku Mayaga, bati mwa bicucu mwe, ahandi abantu barakora, abantu babonye ubwigenge, namwe musigaye mutegereje umwami wagiye muzamukuru he?'
Gahima yakomeje avuga ko n'ubwo muri ibyo bihe ibintu byatangiye gusa n'ibihinduka n'Abatutsi bamwe bagatangira kwibasirwa, ariko ngo si ibintu byakomeye cyane mu Mayaga kuko bakomeje kubana neza nk'abaturanyi.
Ibintu byaje guhinduka mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hatangiraga kujya habaho inama byavugwaga ko ari izitegura Jenoside no mu mashuri abana batangira kujya bavangurwa babazwa ubwoko bwabo.
Mu gace k'Amayaga, by'umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwa mu matariki ya 19 Mata 1994 nyuma y'imbwirwaruhame Perezida Sindikubwabo yakoreye i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.
Kayitesi Alice wibuka ibyabaye icyo gihe nk'ibyabaye ejo, yavuze ko mu ishuri batangiye kujya babahagurutsa bavuga ngo Abatutsi bahaguruke ariko 'Bamwe na bamwe nyine kuko twari abana tukababwira tuti ntabwo njye nzi ubwoko bwanjye,'
Yakomeje ati 'Nyuma yabyo habayeho inama, abantu bakuru bakajya bakora inama hariya ku isoko ahantu hari igiti cy'umunyinya kinini [â¦] Ariko baratubwiraga abantu bakuru ngo biriya ni ibitegura Jenoside.'
Kayitesi yavuze ko izo nama ari zo zavuyemo gutangira kubwira abantu kujya gufata intwaro (imihoro) kugira ngo bazatangire kujya kwica Abatutsi.
Ati 'Ubwo rero igihe cyarageze abantu bamwe bafata izo ntwaro, bamaze gufata intwaro, baje kugira ubwo batangira, tukajya kubona ku misozi hacumbye imiriro, batwitse inzu ya nyakatsi batwikiraho abantu, ubwo rero noneho natwe turirukanka turahunga.'
Kayitesi avuga ko guhiga bukware Abatutsi byakomeje ariko bigeze hagati abicanyi bayobya uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure, ko abagore n'abana cyane cyane ab'abakobwa batagomba kwicwa, ko bagomba guhurira ku Ibambiro bakaba ari ho barindirwa.
Ibyo byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku Ibambiro ndetse bamwe bambika abana bato b'abahungu udukanzu tw'abakobwa kugira ngo biyoberanye.
Kubera ko bagiye ku Ibambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano, bivugwa ko byageze ku itariki ya 01 Gicurasi 1994 hari umubare w'abagore n'abana basaga 454 bahahuriye.
Ku Ibambiro bahiciwe urw'agashinyaguro
Kayitesi avuga ko bahuriye aho ku Ibambiro ari abagore n'abakobwa b'abana bato benshi, bakamara iminsi mike bafite agahenge, hari abagiraneza babagemurira, ariko ntibyateye kabiri kuko abicanyi batangiye gufatamo bamwe bakababohoza (bakajya kubasambanya ku gahato).
Umwe muri abo babohojwe aho ku Ibambiro wabashije no kurokoka, wari ufite imyaka 26, avuga ko abicanyi baje bakamutoranyamo we n'abandi bakobwa bato bakabashyira ku ruhande mbere y'uko batangira kwica.
Avuga ko yajyanywe n'umugabo umwe wari ufite n'undi mugore akamugira umugore n'igikoresho, bamara kwica abo ku Ibambiro bagakomezanya bahungira i Burundi, kugeza ubwo umugore w'uwo mugabo amugiriye inama yo guhunga kuko yabonaga ko amaherezo azamwica.
'Ati wa mukobwa we twagukuye mu Rwanda, nushaka urebe ukuntu wigendera n'ubundi utazagwa inaha mu Burundi, umugabo wanjye urabona ko ameze nabi mu kwica abantu, n'ubwo yajyaga mu Kanyaru akagenda akica akagaruka,'
'Ubwo narabibonye maze kubibona ndavuga nti reka nze ndebe ukuntu ngomba gucika [â¦] ubwo noneho turaza ngeze mu rugo, ubwo nibwo nahise njya kwipimisha nsanga banyanduje Virusi itera SIDA.'
Ku rundi ruhande Kayitesi na bagenzi be bari basigaye ku Ibambiro barimo bicwa urw'agashinyaguro batababariye umwana, umuto, umukecuru, bose bakusanyirijwe hamwe basohorwa mu nzu baryamishwa hanze mu kibuga.
Abo bicanyi mbere yo gutangira kubica, barabanje bica umusaza witwa Diyonizi Nzaramba wari ukuze cyane bari barasize babishaka ngo azasigare ari icyigisho cy'uko Umututsi yasaga.
Ni we babanje mu musarani babajugunyagamo kugira ngo bivure umwaku w'amaraso y'abagore n'abana b'Abatutsi ngo atazabasama, uwo ni we mugabo umwe rukumbi wiciwe aho.
Ibyo byabaye ku itariki ya 3 Gicurasi 1994, ubwo abicanyi bafite intwaro gakondo z'ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagose iyo nzu barimo ku Ibambiro.
Ati 'Bari badushyize hanze twese badusohoye, barasaka ufite amafaranga, ufite umwenda bakawumukuramo [â¦] Baratangiye ufite icyo yambaye bakakimwambura, ababyeyi bagasigara bambaye ubusa, ukambara ubusa buriburi, ugasigara wambaye akantu gatoya, mbese hari ibintu by'urukozasoni byinshi bakoze,'
'Ubwo nibwo batangiye kwica, baratubwiraga ngo nituryame twubitse inda, bafataga abantu batanu, hari harimo abandi bana, badufashe turi abana batanu, njye banshyize mu bana batanu ba mbere.'
Kayitesi avuga ko babakubitaga ubuhiri mu mugongo no mu mutwe ubundi bakabaterura bakabaroha mu bwiherero bwari hafi aho bwari busanzwe bukoreshwa n'ishuri, bakabatsindagiramo bose abo bamaze kwica.
Gusa Kayitesi we yagize amahirwe ajugunywamo atarashiramo umwuka, hanyuma abicanyi bamaze kwica, bari gusunikiramo aba nyuma no kurenzaho itaka, bumva akana kavugiramo ngo 'muri kudutera ibitaka mu maso.'
Kayitesi ngo yarabinginze ngo bamukuremo arabaha amafaranga, kuko hari ayo yari afite yari yahawe na se wabo, abicanyi baremera bamukururamo arangije abaha 5.000 Frw yari afite n'ubwo yari yababwiye ko abaha 20.000 Frw, ariko babonye nta kundi bigira inama yo kumureka kuko babonaga n'ubundi asa n'uwapfuye.
Ati 'Nari najandamye kubera ko nari nanyweye umwanda wose, wangiye mu kanwa, wangiye mu nda, mu mutwe hose mbese, nasibamye ari umwanda musa [â¦] hano hari umugore witwaga Mukarugina aravuga ati ndaza mutore mwitwarire.'
Yavuze ko uwo Mukarugina yamujyanye kwa mukuru we wari utuye hafi aho, bamwitaho n'ubwo yari yarashenjaguritse adashobora no kwiyegura, kugeza ubwo yabashije gutora agatege akongera akaba muzima.
Kayitesi avuga ko ubwo bwicanyi yakorewe bwamusigiye ubumuga kuko ubu adashobora guhinga cyangwa guterura ibintu biremereye ndetse ko hari igihe ajya yumva asubiye inyuma ibyabaye ku Ibambiro bigasa n'ibimugarutsemo agata ubwenge.
Yavuze ko n'ubwo bimeze bityo nyuma y'imyaka 30 yiyubatse ndetse afite icyizere cy'ubuzima uko byagenda kose.
Ati 'Ubu numva ndiho nta kibazo [â¦] ubu ndubatse mfite umugabo n'abana batandatu, ariko Imana igenda imfasha nta kibazo, nkumva niyongereye icyizere, nkumva mfite icyizere cyo kubaho, nzabaho n'abana bakure.'