Ubumenyi mufite mubukoresheje nabi mwasenya Igihugu - Minisitiri w'Intebe abwira abasoje amasomo muri RP - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri w'Intebe yabitangaje kuri uyu wa Kane ku itariki ya 9 Gicurasi 2024 mu muhango wo gusoza amasomo no gutanga impamyabushobozi ku bari abanyeshuri 3024 bayasoje mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Umunyingiro (RP) ku nshuro ya karindwi.

Minisitiri w'Intebe yashimye umuhate w'abasoje aya masomo ndetse agaragaza ko imyuga n'ubumenyingiro ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw'Igihugu n'Isi muri rusange. Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda kuri ubu iha agaciro amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro hakaba harakozwe amavugurura anyuranye agamije guhesha agaciro impamyabushobozi z'abize ayo masomo.

Yagize ati 'Muri ayo mavugurura Guverinoma yongeye imbaraga mu mashuri yisumbuye kubera ko ari ho muvana abaza kwiga muri Rwanda Polytechnic. Ayo mashuri yaravuguruwe kugira ngo abaza muri Rwanda polytechnic baze biteguye koko bafite ubushobozi bwo gukurikirana amasomo ku rwego rwa kaminuza'.

Muri ayo mavugurura kandi yavuze ko Leta yongereye agaciro abiga ayo masomo aho buri mpamyabushobozi muri Leta yakirwa uko iri nk'iz'abize ayandi masomo ndetse ko bahawe amahirwe yo kwiga ibyiciro byose bya kaminuza.

Yabahaye impanuro agira ati 'Aba babonye impamyabumenyi uyu munsi ni urubyiruko kandi ayo ni amahirwe u Rwanda rufite kuko ruzakomeza guteza imbere Igihugu. Ariko na none ubumenyi mufite mubukoresheje nabi mwakwangiza Igihugu. Turifuza urubyiruko rufite ubumenyi bwinshi ariko bujya mu murongo wo guteza imbere Igihugu, bufasha amajyambere yanyu ku giti cyanyu, imiryango yanyu n'Igihugu muri rusange ku majyambare tuganamo."

Minisitiri w'Intebe kandi yasabye ababyeyi ko bakwiye kumva ko kwiga imyuga n'ubumenyingiro ari ikintu cy'ingenzi ndetse asaba n'abikorera gufasha abarangije aya masomo babaha akazi.

Abasoje aya masomo bagera kuri 3024 barimo abakobwa bagize ijanisha rya 29.2% ndetse n'abahungu bangana na 70%. Basoje mu mashami atandukanye ari muri colleges umunani za RP zirimo iya Kigali, Karongi, Musanze Gishari, Tumba, Ngoma, Huye na Cyitabi bakaba bahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya mbere mu myuga n'ubumenyingiro zizwi Diploma n'iza Advanced Diploma ndetse ku nshuro ya mbere hari n'abahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya Kabiri mu masomo ya tekiniki (BTech).

Muri uyu muhango abanyeshuri bahize abandi mu masomo n'imishinga itandukanye ijyanye n'ibyo biga bahembwe, aho uwahize abandi bose yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe abandi bagiye baba aba mbere muri buri mashami bo bahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda. Muri uyu muhango kandi abanyeshuri bagize amanota meza bemerewe akazi n'imenyerezamwuga mu bigo n'inzego binyuranye bya Leta n'iby'abikorera.

Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente, yasabye abarangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro ry'u Rwanda kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo bagire aho bagera
Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente, ahemba umunyeshuri witwaye neza
Abanyeshuri 3040 bari babukereye
Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye
U Rwanda rwahisemo guteza imbere ubumenyingiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-mufite-mubukoresheje-nabi-mwasenya-igihugu-minisitiri-w-intebe-abwira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)