Ubusobanuro bwa Liam na Olivia, amazina ari k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Liam ni izina rihabwa umwana w'umuhungu rikomoka ku mpine y'izina William/Uilliam ryo mu rurimi rw'ikinya-Irilande, rikaba risobanura indwanyi ihamye cyangwa se umurinzi.

Muri Bibiliya Yera, Liam afite ubusobanuro butandukanye, aho iri zina mu Giheburayo risobanura ubwoko bwanjye. Aburahamu yarikoresheje avuga ko afite ishyanga ayoboye.

Iri zina riri mu mazina afite inkomoko muri Irilande yakunzwe kandi agasakara vuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu ntangiriro za 2000 kugeza ubu. 

Nko mu 2014, izina Liam ryaje ku mwanya wa kabiri rikomeza kuyobora kugeza rije ku mwanya wa mbere mu 2017. Kuva icyo gihe, abana benshi bavukaga muri Amerika bakomeje guhabwa iri zina, riza no kurenga imbibi rikwirakwira no mu bihugu birimo u Budage, Espagne, Suwede, u Bubiligi, n'u Busuwisi.

Bimwe mu biranga ba Liam:

Liam umuhungu ukomeye kandi wiyizera cyane wifitemo imico ya kiyobozi.

Liam akunda gusohoka cyane no gukabya mu buzima busanzwe. Akunda ubuzima bw'ibirori (kuryoshya) no kwitabwaho cyane.

Yuzuye imbaraga n'ishyaka, kandi yishimira kuba hafi y'abandi bantu.

Liam kandi ni umuntu uba uzwiho cyane kugira ubutabera no gukunda ibintu biciye mu mucyo. Aho ari hose arwanira kugera ku cyo yizera kandi agaharanira uburenganzira bw'abandi.

Akunda gutera urwenya no gusetsa abantu, bigatuma abantu bose bamukikije bumva bamerewe neza kandi batuje.

Ba Liam kandi, ni abizerwa bidasanzwe kandi bitangira inshuti n'imiryango yabo. Bakunda guhora iteka hafi y'abo bakunda kandi bagakora igishoboka cyose kugira ngo babafashe mu gihe babiyambaje.

Iyo bari mu kazi, bagashyiraho umutima wabo wose bagakora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo. Bagira imitima ikomeye, kandi bariyemeza ku buryo badatinya na rimwe gufata inshingano zo kugerageza ibintu bishya bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye.

Kuba ubwenge n'umutima bya ba Liam bihora ku bucuruzi cyangwa ibintu byose bibinjiriza amafaranga, usanga rimwe na rimwe batiyitaho cyangwa ngo babe bagira ubuzima bwabo ibanga.

Bashobora gufata ikintu cyateshejwe agaciro ndetse kigaragara nk'aho ntacyo kikimaze bo bakakibyaza umusaro ukomeye. Ibi bijyana n'ubushobozi bafite bwo kureba umuntu bakamenya niba hari icyo yashobora cyangwa nta musaruro yatanga.

Mu bantu b'ibyamamare ku isi bitwa iri zina harimo umuririmbyi w'Umwongereza Liam Gallagher, umukinnyi wa filime wo muri Irilande Liam Neeson, umukinnyi wa filime wo muri Australia Liam Hemsworth murumuna wa Chris Hemsworth, umuhanzi wo mu Bwongereza Liam Payne wahoze no mu itsinda rya One Direction n'abandi benshi.

Ni mu gihe izina 'Olivia' rigezweho cyane mu guhabwa abana b'abakobwa bari kuvuka muri Amerika n'ahandi ku isi, rkomoka mu rurimi rw'Ikilatini rikaba risobanura 'Igiti cya Elayo.'

Kwamamara cyane kw'iri zina, ribikesha cyane umwanditsi William Shakespeare warikoresheje bwa mbere mu buvanganzo bwe mu rwenya yise "Twelfth Night." Mu bihugu byinshi, igiti cy'umwelayo gifatwa nk'ikimenyetso cy'amahoro, ubwiza n'ubwenge, ku buryo hari abizera ko iyi mico ishobora kuranga abana bahabwa iri zina ndetse ikagena n'uko bafatwa muri sosiyete batuyemo.

Izina Olivia rimaze imyaka myinshi riza imbere ku rutonde rw'amazina akunzwe cyane, aho ryazaga mu mazina icumi ya mbere agezweho mu bihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza.

Dore bimwe mu biranga ba Olivia:

Ba Olivia bakunze kugenzura ibintu byose babonye bigatuma bagira ibitekerezo byagutse cyane.

Bagira ubushake bwinshi bwo gukora ibyo biyemeje, kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw'abandi kuko bakunda ibintu by'umwimerere.

Mu miterere yabo, kimwe na ba Liam nabo bifitemo imico y'ubuyobozi, bakagira ubushobozi bwo guhanga udushya, guhangana n'ibibazo ndetse n'amarangamutima.

Ba Olivia ni abahanzi mu maraso kandi ntibigarukira ku guhanga ibihangano gusa, ahubwo ubuhanzi bwabo bugera no mu buryo baganira n'abantu babakikije. Muri bo, bifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo mu buryo bwiza bitewe n'imitekerereze yabo yihariye.

Mu bantu b'ibyamamare bahawe iri zina harimo umukinnyi wa filime w'umunyamerika Olivia Wilde, umunyamideli Olivia Palermo, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Olivia Rodrigo, umukinnyi wa filime Olivia Williams n'abandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143011/ubusobanuro-bwa-liam-na-olivia-amazina-ari-ku-isonga-muri-amerika-143011.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)