Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye muri serivisi z'ubutaka, birimo n'amakosa mu buryo bwanditswe.
Iyi raporo igaragaza ko hari ibibanza 26 byanditswe muri sisiteme ariko hatagaragara uwo byanditseho, mu gihe ibindi 1722 byanditswe ariko ntihagaragazwe icyo bigomba gukoreshwa.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka, Nishimwe Marie Grace ubwo yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo w'igihugu, PAC, tariki 7 Gicurasi 2024, yatangaje ko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka hari abaturage batatanze amakuru ajyanye n'ubutaka bwabo ku buryo byatumye buba bwanditswe kuri Leta.
Ati 'Mu myaka yashize hari igihe wasangaga hari abaturage batari baza kwandikisha ubutaka, ugasanga hari ibibanza bidafite amakuru y'ubutaka bitewe n'impamvu zitandukanye. Byageze n'aho tubamenyesha ko umuntu utarandikishije ubutaka nta yindi mpamvu tubwandika kuri Leta by'agateganyo kuko tumenya UPI ariko ntitumenya nyirabwo, noneho igihe umuturage yazuzuriza ibisabwa cyangwa yazaza kwandikisha ubutaka, bukava kuri Leta by'agateganyo bukajya kuri nyir'ubutaka.'
Nishimwe yagaragaje ko kuva Leta ikuyeho ikiguzi cyo kwandikisha ubutaka byatumye abaturage basaba serivisi z'ubutaka bikuba inshuro eshatu.
Ati 'Wa muntu wagendaga akabika icyangombwa [cy'ubutaka] umwaka umwe, ibiri cyangwa itatu cyanditse ku wundi muntu, nta mutekano yabaga afite ndetse ntabwo twabaga tuzi utunze ubutaka ariko ibyo bintu biri guhinduka kuko abantu barimo kuza gusaba serivisi.'
Kugeza mu Ukuboza 2023 NLA yanditse ubutaka bw'abaturage ibihumbi 324 bari bafite nimero bahawe ariko ntibahita bandikisha.
Ati 'Ubwo n'ubundi haracyari ubutaka bwanditse kuri Leta by'agateganyo, ariko bwo ni ukuvuga ngo umuturage ntabwo yigeze abaruza na rimwe, ntabwo afite nimero twareberaho ubwo butaka ku buryo tubasha kumwandikaho.'
'Mbere y'Ukuboza 2023 bwari muri miliyoni 1.3, ubu rero bushora kuba busigaje n'ibihumbi 900 butanditse.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari hari ubutaka bundi bandika ugasanga ubuso babuhaye butandukanye n'ubw'ukuri.
Ati 'Ariko hari n'ubwo mwandika ugasanga ubuso budahuye n'ubwo bufite, hariho n'ubuso batugaragarije hano bufite zeru. Bigenda bite?'
Nishimwe yasobanuye ko ibi byo kugira ubutaka budafite ubuso byakomotse ku butaka bufatanye n'ibishanga ku buryo aho ubuso bwabyo bwiyongereye hagiye hasigara udusigara duto cyane.
Ati 'Mu gihe cyo kwandika ubutaka hari hariho imbibi z'igishanga twari dufite muri sisiteme, nyuma izo mbibi zagiye zikosorwa noneho dushyiramo ibipimo bikosoye bikazana utundi dupande dutoya mu gitabo cy'ubutaka ugasanga hari agace kamwe kavuye ku gishanga, hari akandi kagiye ku gishanga kavuye wenda ku butaka bw'umuturage bitewe n'ikosora ry'imbibi z'ibishanga.'
Raporo igaragaza ko hari ibibanza 161.474 byanditswe ariko bihabwa ubuso budahuye n'ubwo byakabaye bifite, birimo n'ibyahawe metero kare zeru, hamwe na metero kare ebyiri.
Yagaragaje ko utwo dusigara bagenda baduhuza n'ibibanza biri imusozi cyangwa ku gishanga ariko bigasaba ko abantu bicarana bakaganira.
Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, NLA iteganya kuzagera kuri buri butaka budafite nyirabwo ikabubandikaho.