Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi ufite umwihariko wo kuba ugizwe n'ikirwa. Ibi bituma abatuye uyu murenge batoroherwa no guhahirana n'ibindi bice by'igihugu kuko nta bundi buryo bafite kugeza ubu uretse gutega ubwato.
Ni muri urwo rwego Perezida Paul Kagame yemereye abatuye uyu murenge ubwato bwa kabiri bwo kubafasha guhahirana n'ibindi bice by'igihugu.
Ubwo bwato buri gukorerwa mu ruganda rukumbi rukora ubwato bugezweho ku butaka bw'u Rwanda.
Munyaburanga Alain, uyobora Uruganda Afrinest Engineering ruri gukora ubu bwato yavuze ko imirimo yo kubukora iri kugana ku musozi.
Ati "Imirimo yo kubukora igeze kuri 80% turi kugerageza ukuntu bwarangira vuba bishoboka bukajya mu mazi bugatangira gukora."
Uruganda ruri gukora ubu bwato bwa Nkombo nirwo rwakoze ubwato bwa hoteli y'inyenyeri eshanu butembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Kivu. Bitaganyijwe ko hatagize igihinduka ubwato bwa kabiri buzaba bwuzuye bitarenze uyu mwaka.
Ni ubwato bunini bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 150 bunapakiye imizigo irimo n'imodoka 6.
Ubu bwato buzaba ari igisubizo ku bagenzi bakora ingendo Rusizi-Rubavu kuko buzajya bukoresha amasaha ane mu gihe imodoka imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ihakoresha amasaha 6.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Abdul Djabar Ntahomvukiye yabwiye IGIHE ko ubu bwato nibwuzura buzaba ari igisubizo ku baturage ba Nkombo kuko ubwo bari basanganywe butwara abagenzi 30 gusa.
Ati "Ubwo bundi nibwuzura bizaba ari amahire kuko buzaba butwara abantu 150 bupakiye n'imizigo. Ubwo dufite bukora ingendo ku Nkombo, Nyamasheke, ku Ishywa no ku Gihaya ariko bakeneye n'ubukora ingendo ndende."
Umurenge wa Nkombo utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 18 600 batunzwe ahanini n'ubuhinzi, ubworozi n'uburobyi bw'isambaza.