UK:Mutesi Jolly wahinduye ingingo yikiganiro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bw'amashusho yasangije abamukurikira yongeyeho ishimwe yatewe no kuba yaratumiwe muri Oxford ati'Nk'umuntu ukiri muto wifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi, byari iby'icyubahiro kugira icyo mvuga.'

Uyu mukobwa yari yatumiwe mu Nama y'Abanyafurika biga n'abize muri Oxford ya 2024, agaragaza ko byari iby'umugisha.

Ati'Nagize amahirwe yo gusangiza abagize uyu muryango amasomo menshi y'inkuru y'abanyarwanda y'imyaka 30 ishize.'

Yakomeje agaruka ku buryo yibajije uko akwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'imbonekarimwe yari abonye.

Mu buryo bwe ati'Ubwo nakiraga ubutumire byaranejeje kubasha kubona ahantu nkaha ho kuvugira ariko na none nagizemo n'ikibazo nibaza ni iki cyo kubagezaho n'uko mfite kubikora.'

Mutesi Jolly yagarutse ku nkuru itangaje y'uburyo yasabwe kugaruka ku birebana n'imideli ariko we agasaba ko byibuze yagaruka ku ngingo abona ikwiye kuba igarukwaho y'ejo hazaza ha Afurika.

Uyu mukobwa mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Asobanura impamvu yo kugaruka kuri iy'ingingo ko yabihereye ku kuba mu 2050 bitewe n'uburyo Abanyafurika bakomeje kwiyongera bazaba bagize kimwe cya Kane cy'abatuye Isi yose bityo ko bakwiye kuba bazi amateka nkaya.

Avuga ko kumenya amateka ari mu rwego rwo kugira ngo bazabe bunze ubumwe icyo bashyize imbere ari icyabateza imbere kurusha icyabatandukanye.

Yumvikanishije ko imiyoborere iboneye ya Perezida Kagame n'ubuhanga aribyo byatumye u Rwanda rwongera  kwiyubaka byihuse.

Kandi ko nubwo Afurika atari igihugu ariko ari byiza ko abatuye uyu Mugabane baba bafite icyerekezo kimwe kiganisha ku iterambere rirambye kurusha kwicamo ibice.

Muri Mata 2024 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukobwa azajya gutanga ikiganiro muri Oxford.

Inama yatanzemo ikiganiro ikaba yaramaze iminsi ibiri guhera ku wa 24 kugera ku wa 25 Gicurasi 2024.

Ku munsi wa mbere uyu mukobwa yagaragaye yasazwe n'ibyishimo ari kumwe na Raila Odinga, umunyabigwi muri politike ukomoka muri Kenya.

KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO CYOSE

">

Mutesi Jolly yavuze ko nk'umuntu ubarizwa mu bwiza n'imideli aribyo abantu bakumva yitsaho ataribyo yahisemo ahubwo yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda mu myaka 30 ishizeMutesi Jolly ku munsi wa mbere w'Inama yishimiye guhura na Raila Odinga umaze kwiyamamaza ubugira 5 kuyobora Kenya byanga 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143347/ukmutesi-jolly-wahinduye-ingingo-yikiganiro-yikije-ku-budasa-bwa-perezida-kagame-video-143347.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)