Uko Burna Boy yasabye Miliyari 1.5 Frw kugira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'ibihangano bye i Kigali baheruka kumuca iryera mu gitaramo 'The Burna Boy Experience' yakoreye mu Intare Conference Arena, ku wa 23 Werurwe 2019. Ni kimwe mu bitaramo byasize amateka akomeye, ahanini biturutse mu kuba amatike yarashize, abantu bakinjirira ku matike yanditswe mu ikayi.

Burna Boy yaririmbiye i Kigali avuye no gukorera amafaranga muri Uganda mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.

Yari yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya gukora imyitozo n'itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali.

Burna Boy niwe wari umuhanzi w'Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Entertainment Factory [igizwe n'abasore bane] yakoze mu ruhererekane rw'ibindi bitaramo yari yatangiye gukora mu 2018, agamije kuzengurka umugabane wa Afurika n'ahandi anyura akishimirwa bikomeye.

Igitaramo yakoreye mu Rwanda cyari cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken, Uruganda rw'imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit Rwanda, Rwandair n'abandi benshi bafashije abanyarwanda n'abandi gutaramirwa n'uyu mugabo wishimiwe n'urubuga rwa Youtube agahabwa ishimwe.

Iki gitaramo cyari cyabereye ahantu hasa n'ahitaruye umujyi wa Kigali, gusa ntibyabujije abanyabirori kwitabira. Umurongo w'imodoka zerekezaga muri Intare Conference Arena i Rusororo wari muremure, aho guparika hari habaye ikibazo. Hari hanashyizweho kandi imodoka zivana abantu kuri sitade Amahoro zikabageza aho igitaramo cyabereye.

Imyaka itanu irashize asusurukije abanyabirori! Kuva icyo gihe bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje urugendo rwo kumutumira i Kigali, ariko uko urwego rwe rwagiye ruzamuka yagiye azamura igiciro cyo kumutumira. Â 

Mu Gushyingo 2023, hari ikigo cyagerageje gutumira Burna Boy gutaramira i Kigali mu Nama Mpuzamahanga bateguraga, ntibabasha guhuza bitewe n'ibyo yabasabaga. Binyuze ku mujyanama we Bose Ogulu usanzwe ari umubyeyi we, basabye arenga Miliyari 1 Frw kugirango ataramire i Kigali.

Hari n'abajya kureba bakavuga ko mu byo Burna Boy asaba harimo n'icyumba cyo kunyweramo 'urumogi'.

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye, yavuze ko mu minsi ishize bagerageje gutumira Burna Boy ariko abasaba umurengera w'abafana angana na Miliyoni 1.2 $.

Ati 'Ejo bundi twarimo tuvugana na Burna Boy kugirango azaze aduca Miliyoni 1.2 by'amadorali [Ni hafi Miliyari 1.5 Frw] urumva rero hari ibintu byinshi dufite bikitugonga […]'

Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko uretse ariya mafaranga Burna Boy yabasabye, harimo no kumushakira indege yihariye 'Private Jet' kuko atakigenda n'indege zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu bindi, Burna Boy yasabye harimo no kwita ku bantu 20 bagendana na we, Hoteli y'inyenyeri eshanu araramo n'abo bazanye-bikagenda uko no ku mubyeyi we usanzwe ari umujyanama we.

Muyoboke avuga ko bari batumiye Burna Boy kugirango 'akorere igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka nubwo bitakunze'.



Urwibutso kuri Burna Boy mu myaka itanu ishize!

Igitaramo 'The Burna Boy Experience' cyaranzwe n'urunyuranyurane rw'urubyiruko rwacengewe n'umuziki we kuva yiyeguriye indangururamajwi nk'isuka izamutunga mu buzima bwe bwose.

Imyambarire muri iki gitaramo yari yashyizweho akadomo: Imyenda icitse ku mavi, ibonererana, iyerekana ikimero n'amabere yahawe rugari. Urubyiruko rutumura itabi ku mugaragaro bamanuza inzoga, abandi bavuga ntiruve mu kanwa bari babukereye.

Burna Boy uri mu banyamuziki bagezweho yakandagiye ku rubyiniro saa tanu zuzuye, asoza saa sita n'iminota 47'. Yari yambaye ipantalo itaratse y'ibara ry'umweru [ku kuguru kw'iburyo] n'ibara ry'umubara [ku kuguru kw'ibumoso].

Yari afite umusaraba mu gatuza, umusaraba ku gutwi, ibyuma bigorora amenyo n'indi mirimbo myinshi y'inyongerabwiza. Uyu muhanzi igitaramo cye yanyujijemo ajya guhindura ipantalo yambara iy'ibara rimwe agaruka abwira abakobwa ati 'Numvaga imfasha cyane. Ndabizi ko mukunda aha mbereke [akora ku myanya ndangagitsina].'

Ari ku rubyiniro ibintu byahindutse, abitabiriye bahuriza hamwe bavuza akaruru k'ibyishimo ku buryo bitoroheraga kuganira na mugenzi wawe bitewe n'urusaku rwari muri iyi nyubako.

Asoje kuririmba indirimbo ebyeri yavuze ko yishimiye kuba ari i Kigali, aranzika mu bihangano bye byanyuze benshi. Yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo cye gusubiramo izina rye 'Burna Boy'. Buri ndirimbo yose yaririmbaga yayisoga akomerwa amashyi y'urufaya, abandi basaba kuyisubiramo.

Yaririmbye afatwa amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'iki gitaramo, abandi bagashyira ku mbuga nkoranyambaga ari nako boherereza abo basize mu rugo.

Ni umuhanga mu kubyina, afite imbyino yihariye zinogeye ijisho ku buryo udakuraho. Ku mukora mu ntoki byarwaniwe na benshi mu nkumi bari begereye urubyiniro.

Indirimbo ebyeri zari zihagije ngo akuremo imyenda yerekane ibituza bishoka ibyuya bitewe n'ingufu yakoresheje ku rubyiniro.

Nta kabuza ko ibyo yakoreye i Kigali byafashwe n'itsinda ry'abafata amashusho n'amafoto ubwe yizaniye i Kigali, bari bamuzengurutse ku rubyiniro ku buryo ibyo yakoze byose byafashwe.

Yaririmbye mu buryo bwa Live afashwa n'abaririmbyi be. Burna Boy yakuyemo umupira aririmba isokoreki igaragara. Ati "Ndabashimira cyane bavandimwe. Nizere ko muri kumwe nanjye".

Indirimbo z'uyu musore zirangira cyane mu matwi. Yanyuzagamo akagera mu bafana akabakoraho na bo bikaba uko. Umubare munini w'abari muri iki gitaramo ni abakobwa barwaniraga no kumukoraho.

Ikinyobwa cya Heineken cyanyuze benshi kuva iki gitaramo gitangiye kugeza ku musozo, ndetse hari n'abavugaga ko inzoga zashize. Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye, umuziki wirangira mu nguni y'inyubako itagira uko isa.

Yishimiwe bikomeye mu ndirimbo 'On the low', 'Gbona', 'Ye' 'I miss you bad', n'izindi nyinshi yagiye akubira kuri album zitandukanye. Yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka ndetse amaze kugenda bavugiye hamwe bati 'Burna Boy, Burna Boy', ariko ntiyagaruka buri wese yanzura gutaha.

 

Burna Boy ni umwanditsi w'indirimbo wavutse ku ya 02 Nyakanga 1991, ubu yinjiye mu mubare w'abahanzi bafite igikundiro kidasanzwe. Ni imfura mu muryango w'abana batatu, akaba ari nawe muhungu umuryango we ufite.

 

Burna Boy amaze iminsi akora ibitaramo byaciye agahigo ku rwego Mpuzamahanga

 

Burna Boy yasabye ko ahabwa Miliyari 1.5 Frw kugira ngo ataramire i Kigali nyuma y'imyaka itanu ishize

 

Burna Boy aheruka i Kigali mu 2019 mu Intare Conference Arena, icyo gihe yari avuye gutamira muri Uganda 


Mu 2023, Trace Awards yagerageje kuzana Burna Boy i Kigali, asubiza ko atahakandagira aje kwakira igikombe gusa

 

Burna Boy aherutse kuririmba mu mikino ya UEFA Champions League aho yahawe Miliyari 2 Frw

Mu byo Burna Boy asaba harimo na 'Private Jet', Hotel yihariye ndetse n'abantu 20 bagendana- Bikaba uko no ku mubyeyi we 







KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COMMON PERSON' YA BURNA BOY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143390/uko-burna-boy-yasabye-miliyari-15-frw-kugira-ngo-ataramire-i-kigali-143390.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)