ULK yibutse abazize Jenoside, abigamo bahabwa umukoro wo gusigasira ubumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, abacyitabiriye babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abasaga ibihumbi 259 barushyinguwemo.

Hakurikiyeho ibiganiro bigaruka ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni, nyuma yabwo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Sikubwabo Cyprien, yavuze ko bibabaje kubona abantu bize kaminuza bafatwa nk'intiti ndetse n'abakabaye bafata iya mbere mu gukemura ibibazo byugarije igihugu, ariko bamwe muri bo bakaba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ''Ubundi birazwi ko umuntu wize muri kaminuza aba ari mu cyiciro cy'abitwa intiti cyangwa abanyabwenge. Muri rusange abize kaminuza baba ari ba bantu bafatwa nk'aho bafite imitekerereze yagutse kurenza abandi, mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete cyangwa mu miryango yabo. Gusa ikibabaje si uko byagenze mu 1994, ahubwo ubwo bumenyi bw'abize muri kaminuza bwakoreshejwe mu kuvangura, mu gutoteza, guhiga no kwica Abatutsi.''

Dr Sikubwabo Cyprien yavuze ko ULK ishyize imbere gutanga uburezi bufite ireme ariko hadasigajwe n'indangagaciro z'ubumuntu, ibituma uzifite abasha kugira umutimanama muzima umutera gukora ibyiza ku buryo atagira uruhare mu bikorwa bibi byanageza kuri jenoside.

Muri iki gikorwa kandi, Nyirumuringa Théophile warokotse yatanze ubuhamya bw'urugendo rugoye rw'uko yiciwe abe mu 1994 ndetse Interahamwe zikamutema mu mutwe inshuro eshatu ku buryo yari yaratakaje icyizere cyo kubaho.

Yashimiye Inkotanyi zamurokoye umutwe we waratangiye kubora zikamuvura, nyuma akabasha kwiga ubu akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n'abana babiri.

Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), ni we watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomoje ku kuba abakoloni ari bo babanje gusenya u Rwanda ubwo bacagamo ibice abarutuye bikabageza ku moko n'urwangano rwanavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho hubakwa u Rwanda, nyuma y'uko Inkotanyi zihagaritse jenoside zikanubaka u Rwanda.

Ati ''Twibuke twiyubaka dushimangira ibyo PFR Inkotanyi bagezeho, tubiteze imbere, tubishyigikire. Mu Rwanda, urubyiruko ni 65%, ibyo biri mu nshingano zacu ko nta kuntu abantu bitanze, ngo twebwe twoye guteza imbere igihugu cyacu.''

Ibi kandi byashimangiwe na Gatete Eugène wahagarariye IBUKA muri iki gikorwa, wibukije abacyitabiriye ariko cyane cyane urubyiruko ko bafitiye u Rwanda umwenda wo gukomeza kubiba amahoro n'ubumwe mu Banyarwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yunze mu ry'abandi bayobozi batanze ibiganiro, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anabasezeranya ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hitabwe ku mibereho yabo myiza.

Ati ''Nagira ngo mbabwire ko rero ubuyobozi bwite bwa leta tuzakomeza kwita ku mibereho y'abarokotse jenoside batishoboye. Aha harimo kubashakira amacumbi ku bayakeneye, harimo imishinga y'iterambere itandukanye, harimo kwishyura amashuri ku bakiga batishoboye batabasha kubikora, ndetse n'ibindi byose tubona nk'ubuyobozi bikenewe n'uwarokotse jenoside utishoboye.''

Umwali Pauline kandi yanaboneyeho gusaba urubyiruko kwiga amateka y'u Rwanda ndetse n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko, kugira ngo rujye runabasha kunyomoza abayagoreka bakoresheje ibirimo imbuga nkoranyambaga cyangwa ibitabo byandikwa bivuga ibihabanye n'ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda.

Abayobozi ba ULK ubwo bashyiraga ingabo ku mva
Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw'icyizere
Nyirumuringa Théophile warokotse yatanze ubuhamya bw'urugendo rugoye rw'uko yiciwe abe muri Jenoside, na we Interahamwe zikamutema ariko nyuma Inkotanyi zikamurokora
Abanyeshuri ba Glory Academy na bo bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yibutse-abazize-jenoside-abigamo-bahabwa-umukoro-wo-gusigasira-ubumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)