Umuforomo, umumotari n'umunyamakuru mu batanze kandidatire ku mwanya w'abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa karindwi wo kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku myanya itandukanye, NEC yakiriye abarimo umuforomo umaze imyaka icyenda akora uwo murimo witwa Tuyizere Donatha, umumotari witwa Ntawuyirushintege Théogène, umunyamakuru Uwababyeyi Jeannette, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda n'abandi batandukanye.

Abatanze kandidatire zabo bagaragaje ko biteguye ko zizemerwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandi bakazitwara neza mu kwiyamamaza ku buryo bazinjira mu Nteko.

Ntawuyirushintege Théogène usanzwe ari umumotari akaba n'umunyeshuri muri IPRC Kigali yatanze kandidatire ye nk'umukandida wigenga ku mwanya w'umudepite.

Yavuze ko yagize gahunda yo gushaka kwiyamamaza kuba umudepite nyuma yo kubona ko hari bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo ntibikemukire igihe kandi nyamara bitari bigoye, bityo akaba yifuza kuba yatanga umusanzu we.

Ati 'Mbere na mbere kuba ndi Umunyarwanda kandi ibyangombwa bisabwa mbyujujwe nicyo cya mbere cyabinteye. Si byo byonyine kuko turi mu gihugu cyiza.'

Yakomeje ati 'Nagiye ngira imbogamizi zitandukanye mu bikorwa bya Leta atari uko itabiteguye, ahubwo ari uko bigenda bigapfira mu nzego zo hasi. ndavuga nti sinzajya hanze mvuge ngo ibiki n'ibiki ahubwo ibibazo nanjye mbona hari umusanzu natanga. Ndavuga nti reka nanjye ntange kandidatire nibabasha kuyakira nziyamamaza mpatane n'abandi.'

Yavuze ko mu rugendo rwo gushaka ibyangombwa yahuye n'imbogamizi zo kuba inzego z'ibanze n'abaturage batarumva neza ko umuntu yaba umukandida wigenga mu matora.

Ku rundi ruhande, Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Muhorakeye Nicole, yanakiriye umugore wa mbere watanze kandidatire nk'umukandida wigenga. Uwo ni Tuyizere Donatha usanzwe ari umuforomo wo mu Karere ka Rubavu.

Tuyizere umaze imyaka icyenda ari umuforomo muri Clinic Saint Immaculée iherereye mu Murenge wa Nyundo ahazwi nka Mahoko, yavuze ko yizeye gutorwa akazafasha abaturage kubabera ijwi nk'uko bikwiye.

Yagaragaje ko mu 2009 ubwo yigaga muri Repulibuka Iharanira Demokarasi ya Congo yabashije kuvuganira abanyeshuri bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bahezwaga bakanakorerwa ihohoterwa mu ishuri birakemuka.

Ibyo ngo nibyo byamuhaye icyizere cy'uko aramutse afite inshingano zo kuvugira abaturage yazikora neza cyane ko ubwo yashakaga imikono 600 isabwa abakandida bigenga abaturage bamugaragarije ko abadepite batabaha umwanya nyuma yo gutorwa.

Ati 'Mu buzima busanzwe hari ubwo wiyumvamo impano ukumva ko byanze bikunze uzabigeraho. Kuba intumwa ya rubanda numva ari impano yanjye. Abaturage barambwiye ngo abadepite turabatora tukabaheruka ubwo, ibyo babimbwiraga basa n'abancunaguza, njyewe rero nkunda gutega abantu amatwi n'ikibazo nkakigira icyanjye nagerageza kubasura ku buryo mu buryo bwose bwashoboka twashaka igisubizo.'

Undi watanze kandidatire ye ni Ntwali Sharif wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, akaba afite imyaka 22. Yagaragaje ko igitekerezo cyo kwiyamamaza yari akimaranye igihe kirekire kuko byatangiye akiri muto.

Mu bandi batanze kandidatire zabo harimo Uwase Yvonne wayitanze nk'umukandida ku mwanya w'umudepite mu cyiciro cyihariye cy'urubyiruko.

Uwase yagaragaje ko yifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda nko kwitura ineza urubyiruko rwagiriwe yo guhabwa amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.

Ubwo yari muri NEC, Ntawuyirushintege Théogène, yagaragaje ko yifuza kuba umudepite
Akimara gutanga kandidatire yasinyiye ibyangombwa yatanze
Umunyamakuru Uwababyeyi Jeannette ubwo yatangaga kandidatire ye
Nyuma yo gutanga kandidatire yasinye impapuro atanze
Tuyizere Donatha ubwo yatangaga Kandidatire ye

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuforomo-umumotari-n-umunyamakuru-mu-batanze-kandidatire-ku-mwanya-w-abadepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)