Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahuye n'uwa Uganda, Gen Kainerugaba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru barimo Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka wa Uganda Lt Gen. Kayanja Muhang, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n'Umutekano, Maj James Birungi n'abandi batandukanye.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024 rikakirwa na Gen Kainerugaba, bakaganira ku ngingo zitandukanye z'ubufatanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Karere.

Gen. Kainerugaba, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by'abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

Yagaragaje kandi ko bidakwiye kugarukira aho, ahubwo ko n'ingabo zikwiye gukorana bya hafi kugira ngo zibashe guhangana n'ibibazo bibangamiye umutekano w'ibihugu byombi ndetse n'Akarere muri rusange.

Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Mata mu 2023, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye ku meza, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Icyo gihe Perezida Kagame yamushimiye uruhare yagize mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda.

Yagize ati 'Turabona amahoro hagati y'ibihugu byacu. Mushobora kugira amahoro ariko hari igihe bitaba ngo mube inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n'amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.'

Mu 2022 ubwo General Muhoozi yizihizaga isabukuru y'amavuko, yatumiye Perezida Kagame mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, biba ikimenyetso simusiga cy'uko umubano hagati y'ibihugu byombi wongeye kuzahuka.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024
Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza mu mpande nyinshi
Abagaba b'Ingabo b'ibihugu byombi bari bagaragiwe n'abayobozi bakuru mu ngabo ku mpande zombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-z-u-rwanda-gen-mubarakh-yahuye-n-uwa-uganda-gen

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)