Ubwo jenoside yari igeze hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye muri Hotel des 1000 collines aho Paul Rusesabagina yabacaga amafranga yose bafite kugira ngo yemere ko bahaba.
Ku itariki 2 Gicurasi 1994 ubwo Jenoside yari irimbanyije hirya no hino mu gihugu, Leta yashatse kubica bibuzwa n'uko itangazamakuru mpuzamahanga na Dr Bernard Kouchner bari babimenyekanishije mu Bufransa byanditswe mu binyamakuru.
Byatumye Francois Mitterrand wayoboraga u Bufaransa agira inama Guverinoma y'abatabazi yo kutica abo bantu.
Umunyamakuru Vincent Hugueux wo mu kinyamakuru L'Express ku wa 02 Kamena 1994, yanditse ko ku itariki 2 gicurasi 1994 umuyobozi mukuru muri Perezidansi ya Repubulica y'u Bufaransa wari ushinzwe Afurika witwa Bruno Delaye ari we wahawe misiyo yo kubwira Gen Augustin Bizimungu wayoboraga ingabo z'abajenosideri, ko nibica impunzi zo muri Hotel des Mille Collines biri butange isura mbi cyane mu mahanga, bikarushya u Bufaransa gukomeza guha ubufasha leta y'u Rwanda.
Ikindi kinyamakuru Billets d'Afrique cyandikwa n'Umuryango Survie cyo mu Bufransa, cyemeje ayo makuru muri nimero 31 yasohotse muri Gashyantare 1996.
Ikindi kinyamakuru cyo mu Bufransa cyitwa Liberation cyo ku wa 25 Gicurasi 1994 nacyo cyanditse ayo makuru gisobanura ko leta y'abicanyi yari yashyize ba maneko benshi muri Hotel des 1000 Collines, ngo bajye batanga amakuru ku bantu bari bayihungiyemo.
Mu bicanyi bagiye bajya kuri Hotel des 1000 Collines gushaka uko Abatutsi bicwa, harimo ruharwa Padri Wenceslas Munyeshyaka.