Umukino w'ikipe ya Djihad wahagaritswe utarangiye, Gitego na Mutsinzi Ange baratsinda, Rwatubyaye atakaza igikombe - Uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru gishize, zasize abakinnyi nka Gitego Arthur na Mutsinze Ange Jimmy bongeye gutsinda, ni mu gihe Bizimana Djihad we agaruka mu kibuga uyu munsi gusubukura umukino ejo wa.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Nyuma yo gutakaza igikombe, Bizimana Djihad na Kryvbas umukino baraye bakiriyemo Polissiya Zhytomyr wasubitswe ugeze ku munota 37. Iyi kipe ya Djihad ikaba yari yamaze gutsindwa igitego kimwe. Urasubukurwa uyu munsi ukomereze aho wari ugeze. Shampiyona ya Ukraine isigaje imikino 2, ikipe ya Djihad ni iya 3 n'amanota 54, Shakhtar Donetsk yamaze kwegukana igikombe ifite 70.

Igitego cya Ange Mutsinzi ntacyo cyafashije ikipe ye
Gitego Arthur yari yongeye gutsinda
Umukino w'ikipe ya Djihad urasubukurwa uyu munsi

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Talanta 3-0, Gitego akaba yaratsinze igitego cya kabiri. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 44, Gor Mahia ya mbere ifite 63.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge - Gor Mahia

Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, ikomeje kuyobora shampiyona ya Kenya n'amanota 63, ni nyuma y'uko ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2024 batsinze Shabana 1-0. Emery na Papy ntibari no muri 18

Meddie Kagere - Namungo

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, Namungo ya Meddie Kagere wari wabanje ku ntebe y'abasimbura yatsinze 2-0 Geita Gold. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n'amanota 30, Young Africans ya mbere ifite 68

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze 1-0 Metlaoui. Muri shampiyona y'amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 muri Tunisia, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 12, Bizertin ya mbere ifite 22.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w'umunsi wa 32 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru yanganyije 0-0 na Akademija Pandev, bihita binayambura bidasubirwaho amahirwe yo kwegukana igikombe. Mu gihe habura umukino 1 ngo shampiyona irangire, iyi kipe ni iya 3 n'amanota 59, FC Shkëndija ya mbere ifite 64.

Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku Cyumweru yanganyije 2-2 na Helsingborg mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden. Lague yinjiye mu kibuga ku munota wa 69, Yannick ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 9 n'amanota 8, Landskrona ya mbere ifite 17.

Rafael York - Gefle IF

Rafael York yakinnye iminota 76 ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga Skövde AIK 2-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n'amanota 7, Landskrona ya mbere ifite 17.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ntabwo byamugendekeye neza ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, nubwo yabanje mu kibuga akina iminota yose ndetse akanatsinda igitego kimwe muri bibiri batsinze, byarangiye batakaje umukino, Eik Tønsberg yabatsinze 3-2. Iyi kipe yahise ibambura umwanya wa mbere ubu ifite 14, FK Jerv ubu ni iya 3 n'amanita 12.

Ntwari Fiacre - TS Galaxy

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Afurika y'Epfo aho banganyije na Cape Town City 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n'amanota 40, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 66.

Nhuti Innocent - One Knoxville

Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 62, ni mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yanyangiwemo na Northern Colorado 5-1. Ubu iyi kipe ni iya 4 n'amanota 10, Greenville Triumph ya mbere ifite 13.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-w-ikipe-ya-djihad-wahagaritswe-utarangiye-gitego-na-mutsinzi-ange-baratsinda-rwatubyaye-atakaza-igikombe-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)