Umukobwa wa Jay Z na Beyonc yinjiye muri Sin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yarafite imyaka 8 gusa nibwo Blue Ivy Carter, imfura ya Jay Z na Beyoncé yaciye agahigo ko kuba umwana muto wa mbere wegukanye igihembo cya 'Grammy Award' abikesha indirimbo yitwa 'Brown Skin Girl' yahuriyemo na Nyina Beyoncé. Kuri ubu yaguriye ibikorwa bye no muri Sinema.

Blue Ivy w'imyaka 11 yatunguranye ubwo ijwi rye ryumvikanye mu mashusho yamamaza filime yo mu bwoko bwa 'Animation' yitwa 'Mufasa: The Lion King'. Iyi filime agiye kuyikinamo yitwa Princess Kiara umukobwa wa Queen Nala, mu gihe uyu ukina ari Nala ari Beyoncé, bivuze ko n'ubundi bazakina ari umwana na Nyina. 

Beyoncé yari yakinnye mu gice cya mbere cyayo 'The Lion King' cyasohotse mu 2019, yanakoreye umuzingo w'indirimbo wifashishijwe muri iyi filime ikomoka kuyasohotse mu 1994 ifatwa nka filime y'ibishushanyo y'ibihe byose muri Amerika.

Beyoncé n'umukobwa we bagiye guhurira muri filime 

Barry Jenkins wayoboye iyi filime yatangarije Hollywood Reporter ko kugira igitekerezo cyo gukinisha Blue Ivy yakigize amaze kubona uko akorana na Nyina. Yagize ati: 'Ntabwo namuhisemo kuko ari umwana wabyawe b'ibyamamare, ahubwo nabonye uburyo akorana na Nyina bigatanga umusaruro mbona ni byiza mbakinishije nk'umwana n'umubyeyi. Byongeye Blue yakunze gusoma ibitabo by'inkuru ya Lion King kuburyo byanyoroheye kumukoresha'.

Filime ya mbere Blue Ivy agiye gukina yitwa 'Mufasa: The Lion King'

Iyi filime 'Mufasa: The Lion King' izahuriramo Beyoncé n'umukobwa we, izasohoka ku itariki 20 Ugushyingo 2024. Izagaragaramo abandi bazwi muri Sinema nka Seth Rogen, John Kani n'abandi, mu gihe iri gutunganywa n'inzu ya filime ya 'Walt Disney Studios' ifatanyije na 'Motion Pictures' zizwiho gutunganya filime nziza i Hollywood.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142549/umukobwa-wa-jay-z-na-beyonce-yinjiye-muri-sinema-142549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)