Umunyabigwi Dave Chapelle agiye gukora igitar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya w'umunyabigwi David Khari Webber Chappelle usanzwe ari n'umukinnyi wa filime, wanditse amateka i Hollywood, bwa mbere agiye gukandagiza ibirenge bye mu Rwanda anataramire abakunzi b'urwenya.

Amakuru yatangajwe bwa mbere na The New Times avuga ko n'ubwo nta bintu byinshi biramenyekana ku gitaramo cye, gusa hamenyekanye ko kuwa Kane w'iki cyumweru ari bwo azakora igitaramo cy'urwenya mu kabari kagezweho i Kigali kitwa Kōzo.

Dave Chappelle azataramira abanya-Kigali ku wa Kane w'iki cyumweru

Uyu munyarwenya w'imyaka 50 utunze Miliyoni 80 z'Amadolari y'Amerika, asanzwe yaramamaye mu nzenya ze ziri kuri Netflix nka 'The Age of Spin' (20217), 'Equaniminity' (2017), 'Stick and Stones' (2017), 'The Closer' (2021', 'What's In A  Name', (2022) n'izindi.

Ni umwe mu banyarwenya bahenze muri Amerika ndetse ubusanzwe ntakunze gukora ibitaramo 

Dave Chapelle ufatwa nk'umwe mubirabura b'abanyarwenya b'ibihe byose, yanakinnye muri filime zakunzwe nka 'Half Baked (1998), 'The Nutty Professor (1996)', 'Blue Streak (1999)', 'A Star Is Born' hamwe n'izindi zagiye zigaragaza ubuhanga bwe mu gusetsa abantu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143466/umunyabigwi-dave-chapelle-agiye-gukora-igitaramo-cyurwenya-i-kigali-143466.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)