Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Adolphe KALISA, basuye ikipe y'Igihugu Amavubi.

Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na USA.

Mu kiganiro yahaye abakinnyi b'Amavubi, Umunyamabanga uhoraho Zephanie Niyonkuru yibukije abagize ikipe y'igihugu ko bahahanzwe amaso n'abanyarwanda.

Akomeza abasaba ko bakwiye gukomeza aho bagejeje bahesha ishema u Rwanda, abakinnyi nabi bari bahagarariwe na Kapiteni Bizimana Djihadi yavuze ko biteguye kandi bashima imikoranire myiza iri hagati y'ubuyobozi n'ikipe.

Abakinnyi b'Amavubi bakomeje umwiherero bitegura guhaguruka mu Rwanda mu ijoro rya tariki 3 Kamena, aho bazaba berekeje muri Cote d'Ivoire aho bazakinira umukino wa mbere na Benin tariki ya 6.

Umukino wa Kabiri uzakinwa tariki ya 10 ukazahuza Lesotho n'u Rwanda ukazakinirwa muri Afurika y'Epfo.

Mu myiteguro y'Amavubi hamaze gusezererwa abakinnyi 7 muri 37 bari bahamagawe, abo ni Niyongira Patience, Iradukunda Simeon, Nsengiyumva Samuel basezerewe ku ibubutiro.

Kuwa Kane hasezerewe Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Arsène, naho kuri uyu wa Gatanu hasezerewe Muhawenayo Gad na Dushimimana Olivier.

The post Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo-niyonkuru-zephanie-yasabye-amavubi-gukomeza-guhesha-ishema-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo-niyonkuru-zephanie-yasabye-amavubi-gukomeza-guhesha-ishema-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)