Umunyamakuru Nkundineza yajuririye Urukiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 3 Kamena 2024.

Ibyaha Nkundineza akurikiranyweho byagaragajwe ko yabikoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda bishingiye ku rubanza Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari aho Nkundineza yise Mutesi Jolly 'akandare', akagome, impolie n'andi mazina amutesha agaciro.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nubwo uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rwagagaje ko nta cyaha yakoze, ahubwo ko akwiye kugirwa umwere.

Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n'icyaha cyo gutukana mu ruhame akaba agomba guhanishwa ihazabu y'ibihumbi 100 Frw.

Rwasanze kandi agomba guhanishwa imyaka itatu y'igifungo ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru n'ihazabu miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru.

Umucamanza yavuze ko amuhanishije ibihano bito biteganywa n'itegeko kuri ibyo byaha ariko ko atamusubikira ibihano kuko Nkundineza atigeze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho.

Nkundineza yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, akatirwa igifungo cy'imyaka itatu ku wa 18 Mata 2024.

Umunyamakuru Nkundineza yarajuriye mu rukiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-nkundineza-yajuririye-urukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)