Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo '100 Shooters' ageze i Kigali. Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, ahagana saa Moya z'igitondo ari kumwe n'abajyanama be.
Ageze i Kigali yiyongera ku bandi bantu bazwi mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.
Mu bandi bantu bazwi b'ibyamamare bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino ya NBA, Ian Mahinmi n'abandi.
Mu bandi bategerejwe i Kigali, barimo Juma Jux utegerejwe i Kigali saa cyenda z'amanywa. Yaherukaga i Kigali mu 2023, icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 20-22 Ukwakira 2023.
Doe Boy yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise '100 Shooters' yakoranye n'umuraperi mugenzi we Future. Uyu musore, yabonye izuba, ku wa 25 Werurwe 1994, avukira ahitwa Cleveland muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko yamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise 'Mini Vans', ariko ngo izina rye ntiryakomeye cyane nk'uko yari abyiteze, kugeza ubwo muri Mata 2019, ashyize hanze indirimbo yise 'Walk Down'.
Iyi ndirimbo yaracengeye cyane kugeza ubwo abarimo umukinnyi wa Basketball, Le Bron James agaragayemo ayisubiramo. Ibi byatumye, Doe Boy abona amahirwe yo gusubiramo iyi ndirimbo afatanyije na YG.  Â
Ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise '100 Shooters' yakoranye na Future, byanamuhaye amahirwe yo kuyisubiramo ayifatanyije n'umuraperi ukomeye ku Isi, Meek Mill. Mu 2019, uyu musore kandi yakoranye indirimbo na Young Thug na Tiwa Savage bise 'I'm Scared.'
Agiye kuza i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka 'Split It' yakoranye na Moneybagg, 'Ghetto Superstar' yakoranye na Roddy Ricch ndetse na G Herbo. Anafite ku isoko Album yise 'Beezy' y'indirimbo 16.
Doe Boy yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere yitabiriye gukurikirana imikino ya BAL
Doe Boy yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024
Doe Boy yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'I'm Scared' yakoranye na Young Thug
Doe Boy yageze i Kigali ari kumwe na bamwe mu bantu bamufasha mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OFF THE PORCH'
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com