Umuraperi Jay C yasabye Umujyi wa Kigali kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bwa restaurant ye.
Iyi Restaurant iri mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Rwimbogo.
Umujyi wa Kigali waje kubandikira babasaba gusenya ubwugamo bari bahubatse bababwira ko babwubatse mu butaka bwa Leta.
Mu ibaruwa yasinyweho na Uwamahoro Genevieve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga yagize ati "nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe ku wa 3 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Nyarugunga bukozwe n'Umurenge bugasanga wubatse hangari (ubwugamo) mu butaka butari ubwawe kuko bwabariwe ingurane ikwiye bukaba ubw'Umujyi wa Kigali;"
"Nkwandikiye nkumenyesha ko usabwe gukuraho iyo nyubako yavuzwe haruguru mu gihe kitarenze iminsi 2 uhereye igihe umaze kubonera iyi baruwa."
Umugore wa Jay C, Ishimwe Diane akaba n'umuyobozi w'iyi Restaurant ya 'Runway View Kitchen' yandikiye Umujyi wa Kigali awutakambira kuko babwubatse bazi ko ari mu Butaka bwa Bandora Canisius kuko ari we bwari bwanditseho n'ubu muri Sisiteme y'amakuru y'ubutaka akaba ari ko bikimeze.
Bongeyeho ko bajya kubwubaka bari basabye inguzanyo muri Banki, basabye ko babaha amezi 12 aho kuba iminsi ibiri kugira ngo babanze bishyure inguzanyo bafashe.