Mukiganiro n'abanyamakuru cyabaye ubwo hasonzwaga Imikino ya umurenge Kagame cup Madam Kaitesi Usta uyobora RGB yatangarije itangazamakuru ko abakunzi ba Rayon sports babashima kubera ko babafashije gushyira ku murongo imiyoborere y'ikipe yabo.
Â
Tariki ya 5 Gicuransi 2024 Madam Kayitesi yavuze ko ikipe ya Rayon sports yagarutse ku murongo nyuma yamakimbirane yari yayigaragayemo akomeye yari yashyamiranyije bamwe mu bayiyoboraga nabari bayiyoboye.
Â
yagize ati'Amakimbirane yari mu ikipe yari akomeye mwibuke ko byabaye mu bihe bya Covid nta mikino ihari, bivuze ko ibyo bapfaga atari imikino. Icyo twakemuye rero cyari ikibazo cy'imiyoborere kandi hari abagiye batubwira ko ubu ntakibazo cy'imiyoborere ikipe ifite.'
Â
Madam Kayitesi asobanura kucyibazo cyuko abafana benshi bakunda kuvuga ko nta burenganzira bakigira kw'ikipe yabo yavu ko ababivuga wasanga bari bafite izindi nyungu bayikuragamo zihariye kugiti cyabo.
Â
yagize ati'Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe gusa umuryango utari uwa leta ntabwo ugira abafite amazina bwite ahubwo uba ushingiye ku nyungu rusange. Abayobozi b'ikipe ntabwo ari ba nyirayo.'
Â
akomeza agira ati'Â 'Ubwo wasanga hari uwari ufite inyungu bwite yakuraga mu ikipe. Ubuyobozi bwariho bwandikiye Perezida wa Repubulika tuza gukemura ibibazo bw'imiyoborere.'
Â
avuga ko kandi bo ntaruhare bagize mu gushyiraho ubuyobozi ko ari abanyamuryango ba Rayon sports baba mu ma fan clubs babatoye kandi ko aribo bazongera kwitorera ubwo bashaka.
Â
Umuyobozi w'umuryango wa Rayon sports arasoza manda ye muri uku kwakira 2024.
Â
Â