Umuyobozi wa Scandinavia WFC yasohowe mu ntek... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bizumuremyi  Radjabu usanzwe ari umutoza wa Etincelles FC ndetse akaba yari ahagarariye ikipe ya Scandinavia WFC yasohowe mu nteko rusange nyuma yaho ikipe ye itakarije ubunyamuryango bwa FERWAFA.

Ibi byabaye hashize iminota 37 inteko rusange itangiye, aho umuyobozi wa FERWAFA yabajije niba nta munyamuryango uributakaze ubunyamuryango bigendanye n'uko amatekegeko abivuga. 

Umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa, yavuze ko ikipe ya Scandinavia WFC ihagarikwa cyangwa se itakaza ubunyamuryango bwa FERWAFA. 

Umunyamabanga yakomeje avuga ko ikipe ya Scandinavia WFC itigeze yitabira shampiyona ya 2021-22, 2022-23 na 2023-24 kandi amategeko akaba avuga ko ikipe imaze imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA ihita itaza ubunyamuryango.

Ibyo bikimara kuba, Bizumuremyi Radjabu wari waje ahagarariye ikipe ya Scandinavia WFC yasabwe gusohoka mu nteko rusange kugira ngo   atange umwanya, ndetse Inteko rusange ikomeze. Bizumuremyi Radjabu yahise yisohokera nk'uko byari bisabwe. 


Iyi nteko rusange ya FERWAFA yitabiriwe n'abanyamuryango 41 kuri 58 bemewe, gusa Scandinavia WFC ikaba yahise ivamo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143345/umuyobozi-wa-scandinavia-wfc-yasohowe-mu-nteko-rusange-ya-ferwafa-huti-huti-143345.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)