Umuyobozi wa TotalEnergies yagaragaje ko u Rwanda ari intangarugero mu miyoborere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'ihuriro nyafurika ry'abayobozi bakuru b'inzego z'abikorera, Africa CEO Forum, yaberaga mu Rwanda kugeza kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024.

Yagize ati 'Urugero rw'imiyoborere myiza muri Afurika ruri hano mu Rwanda. Narakibonye, nsaba umuryango wanjye kugisura. Kandi ntibyari bisanzwe kubona iki gihugu kidafite umutungo kamere mwinshi, kubera icyerekezo n'imiyoborere gifite, gishobora kugera ku iterambere ritangaje.'

Muri iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique na Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Pouyanné yashimiye Umukuru w'u Rwanda ku bw'imiyoborere myiza.

TotalEnergies ni kimwe mu bigo byungukiye mu kuba u Rwanda rwarohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kuko ibikorwa byayo muri iyi ntara byari byarahagaritswe n'ibikorwa by'iterabwoba.

Ubu iki kigo n'u Rwanda bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ikoreshwa ry'umuriro w'amashanyarazi mu binyabiziga, ndetse no mu burezi. Ibi byashimangiwe na Perezida Kagame na Pouyanné ubwo baganiraga kuri uyu wa 17 Gicurasi.

Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné, yashimye imiyoborere y'u Rwanda
Inama ya Africa CEO Forum yamaze iminsi ibiri ibera i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-totalenergies-yagaragaje-ko-u-rwanda-ari-intangarugero-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)