Umuziki nimideli byahujwe nimikino! Byinshi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco rizaba mu gihe cy'iminsi itatu, ku wa 28, 29 ndetse na tariki 30 Kamena 2024. Riri gutegurwa na Suprafamily Rwanda Ltd, isanzwe itegura ibikorwa binyuranye birimo no guteza imbere abanyamideli bakorera mu Rwanda.

Nsengiyumva Alphonse uri mu bari gutegura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko bariteguye bagamije kugaragaza ubwiza n'ubukungu bw'umuco Nyarwanda.

Ati: 'Umuco ni ikintu kinini kigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Iri serukiramuco rizafasha kumenyekanisha isura y'imyidagaduro no kwishimisha hamurikwa amafunguro n'ibinyobwa.'

Muri iri serukiramuco hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kumva icyanga cy'ibiribwa bitandukanye n'ibinyobwa, umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga [Beach Volleyball];

Hari kandi igitaramo cy'imideli, umukino wa Billard, Table Tennis n'uwa Bowling. Hazaba kandi ibikorwa by'imikino y'abana, kwigisha abantu kuvanga 'Cocktail' ndetse n'ibirori bizabera ku bwogera [Pool Party].

Nsengiyumva yavuze ko iri serukiramuco baryitezeho gusigira benshi urwibutso binyuze mu mikino ndetse n'uruvange rw'umuziki uzacurangwa na ba Dj.

Ati 'Twiteze ko iri serukiramuco rizasigira benshi bazaryitabira urwibutso rudasanzwe mu buzima bwabo. Kurata ubwiza n'ubukungu bw'umuco nyarwanda wihishe mugutegura amafunguro. 

Abanyarwanda bakwitega ibirori bidasanzwe batigeze babona. Urugero ni uko mu birori byo kumurika imideli tuzibanda ku mideli yambarwa mu mpeshyi cyangwa ku mucanga.'


Iserukiramuco 'Flavour of 1000 Hills Festival' rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere
Abanyamideli bazamurika imyambaro yambarwa cyane mu gihe cy'impeshyi cyangwa mu bindi birori byihariye


Amarushanwa ya 'Billiard' yitezweho gusiga benshi mu bazitabira iri serukiramuco banyuze


Imikino ya 'Beach Volleyball' iri mu bizaranga iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali bwa mbere







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142868/umuziki-nimideli-bahujwe-nimikino-byinshi-ku-iserukiramuco-rigiye-kubera-bwa-mbere-i-kigal-142868.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)