Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto – Abantu bavuga amangambure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto â€" Abantu bavuga amangambure gusa we akagaragaza ko ntakintu bimutwaye. Niyirora Elizabeth, umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ahishura ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza umaze imyaka 35 yigisha, Niyirora Elizabeth, yavuze ko yizeye gutsindira uyu umwanya kandi akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu mwaka wa 2018 kandi nabwo ntiyabashije kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ngo abashe gukabya iznozi ze zo kuba Intumwa ya Rubanda nk'uko yabyifuje kuva kera kandi agaragaza ko abishoboye.

Kuri iyi nshuro, Niyirora yagaragaje ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Ati 'Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n'ubwa gatatu ngerageze amahirwe.'

Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto â€" Abantu bavuga amangambure ariko we agaragaza ko hari icyo agamije. Niyirora Elizabeth yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n'Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

Yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

Ati 'Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n'abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n'ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.'

Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika. Kuri ubu afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989. Akaba ari nawe Umwarimu ku ncuro ya 3 yaba yiyamamaje akanagaragaza udushya dore ko bamwe bagerageza kugaragaza ko bihagije.

Yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ku cyicaro cyihariye cy'abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Ubudepite n'uw'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwakira izo kandidatire, izigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto - Abantu bavuga amangambure
Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto â€" Abantu bavuga amangambure

The post Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto â€" Abantu bavuga amangambure appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umwarimu-ku-ncuro-ya-3-ashaka-kwiyamamaza-noneho-yatashye-na-moto-abantu-bavuga-amangambure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwarimu-ku-ncuro-ya-3-ashaka-kwiyamamaza-noneho-yatashye-na-moto-abantu-bavuga-amangambure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)