UR-Huye imaze gukurwaho asbestos irenga 64% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange ya Huye ikorera mu nyubako z'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ziganjemo izubatswe mbere ya 1963.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko iri sakaro rikiriho kandi inyubako zishaje zose za Kaminuza y'u Rwanda zakabaye zaravuguruwe, zikabyazwa umusaruro.

Ubwo bagezaga ibisobanuro mu magambo kuri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu PAC, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko ubu hari kuvugururwa inyubako zishaje by'umwihariko muri Koleji ya Huye.

Ati 'Buri mwaka tuba dufite inzu tugomba gusana, ngira ngo abageze i Huye babonye ko twatangiye gusana gusa icyo navuga ni uko kubera ukuntu zishaje cyane, umusaruro ntabwo uhita ugaragara ngo ubone impinduka.'

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2022/2023 ndetse na 2023/2024 mu mashami yose ya UR hamaze gusanwa inzu 46. Intebe zasanwe ni 8369, bitwara asaga 128 million Frw.

Tengera yanavuze ko muri uyu mwaka hari izindi nzu zizakomeza kuvugururwa harimo n'izikurwaho isakaro rya asbestos imirimo yo kuzivugurura igakomerezaho.

Ati 'Ikijyanye na asbestos twari tuzifite ku mashami hafi yose ariko uyu munsi aho tuzisigaranye ni i Huye, tukaba tumaze gukuraho asbestos zirenga 64%.'

Mu myaka itanu ishize inyubako z'i Huye zari zisakaje asbestos hariho ubuso bwa metero kare ibihumbi 110, ariko ubu hasigaye metero kare ibihumbi 48.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Muganga Kayihura Didas yatangaje ko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kunoza imiturire, RHA, cyemeye kugira isakaro rya asbestos rikurwaho mbere y'uko uyu mwaka wa 2023/2024 urangira.

Ati 'Iyo batwemereye bakagira aho bavanaho izo asbestos duhita tuvugurura, nk'ubu batwemereye ko mbere y'uko uyu mwaka w'ingengo y'imari usoza haraba hari ibyo bagiye kuvanaho ku nyubako z'i Huye nka 'Batiment Central', 'auditorium' n'ahandi[…]n'inyubako zo guturamo na hariya nibajya badufasha bakabikuraho bizajya bikurikirwa no kuzivugurura.'

UR igaragaza irindi sakaro rizakurwaho mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

Biteganyijwe ko intebe zizasanwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 ari 5400 zo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda bikazatwarwa asaga miliyoni 97 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda Prof Kayihura Muganga Didas yagaragaje ko ahavuye asbestos bahita bahasana
Inyubako nyinshi zubakwa muri Kaminuza y'u Rwanda ntizirangwaho asbestos



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-huye-imaze-gukurwaho-asbestos-irenga-64

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)