Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izaterana kuva tariki 13-15 Gicurasi 2024 muri Kigali Serena Hotel.
Izakirwa na Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'u Burezi ku bufatanye na Mastercard Foundation binyuze muri gahunda ya 'Leaders in Teaching (LIT) program'.
Iyi nama yabaye bwa mbere mu 2023 izahuriza hamwe abashakashatsi mu by'uburezi, abarimu n'abayobozi mu nzego zifata ibyemezo baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, basangire ubunararibonye kandi bigira hamwe uburyo bwo kuvugurura uburezi bubereye ikinyejana cya 21.
Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Re-examining Quality Education and Professionalism in the 21st Century' ugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga 'gusuzuma ireme ry'uburezi n'ubunyamwuga mu kinyejana cya 21.'
Mu gingo zizaganirwaho muri iyi nama harimo guteza imbere ireme ry'uburezi (Enhancing quality in education: Education policy, leadership, and management), kubaka umwarimu w'umwuga n'imikoranire y'urwego rw'uburezi n'abikorera (Teacher Professional Development & Industry-Academia Collaboration), Ikoranabuhanga mu burezi n'udushya mu myigishirize (Educational technology and Pedagogical Innovations), uburezi budaheza, uburezi bugenewe abantu bakuru, n'uburezi bw'ibanze (Inclusive education, adult literacies), and early childhood education), kwigishwa indimi n'ubumenyi rusange (Languages and Social Sciences education) no kwigisha amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare (STEM education).
Ibi biganiro bizibanda cyane ku gukemura ibibazo byugarije Isi, iterambere mu ikoranabuhanga n'impinduka zikomeje kwigaragaza ku isoko ry'umurimo.
Abashakashatsi n'abahanga bazitabira iyi nama barimo Dr. Jenni Hayman wo muri Kaminuza ya Toronto, Sai S H Väyrynenwo muri Kaminuza ya Helsinki na Peter Mitka wo muri Kaminuza ya Aberdeen.
Byitezwe ko bazasangiza abitabiriye inama ubunararibonye ku byerekeye uburezi bushingiye ku bushobozi, imyigishirize igamije impinduka hamwe n'uburezi bw'abakuru muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.
Iyi nama kandi ni urubuga abarezi n'abari mu nzego zifata ibyemezo baganiriramo, bagafatanya kandi bagatekereza impinduka zigamije iterambere ry'uburezi.
Ni inama izitabwirwa bamwe bahari imbonankubone abandi bakoresha ikoranabuhanga ibigaragaza ko ntawe uhejwe.
Uretse ibiganiro, ibindi bikorwa birimo kumurika bimwe mu byavuye mu bushakashatsi, kubaka imikoranire ifitiye akamaro haba inzego za Leta, ibigo n'abantu ku giti cyabo.
Kaminuza y'u Rwanda igaragaza ko iyi nama izayifasha kunguka abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kuzamura ubushobozi bw'abakozi ndete UR-CE ikarushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ni mu gihe abarimu n'abandi bakora mu nzego z'uburezi bazagira amahirwe yo guhura n'abo bakora mu ngeri imwe, bakungurana ubumenyi kandi bakaboneraho urubuga rwo kumurika ibyo bakora.