Uruganda Bonjour Hygiene rwifatanyije n'ababyeyi babyaye rubaha ibikoresho bya miliyoni 4 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, bahera mu Bitaro bya Kacyiru bakomereza mu bya DMC (Dream Medical Center Hospital), bakazakomereza ku bindi.

Nyirarukundo Jeanne d'Arc ni umwe mu babyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru uri mu bahawe izo mpano. Yashimiye Sosiyete Bonjour Hygiene Products Ltd ikora 'diapers' za Mami Love yifatanyije na bo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b'abagore.

Yakomoje no ku kuba izo diapers ari nziza zidatwika umwana mu mayasha, dore ko ari zo asanzwe akoresha kuko uwo mwana yabyaye ari uwa Gatatu.

Ati "Uyu mwana ni uwa gatatu mbyaye, ariko nsanzwe nkoresha 'Mami Love'. 'Mami Love' ni nziza ntabwo itwika abana mu mayasha, ni ukuri ashobora no kwirirwamo rwose ukamukuramo ameze neza nta kibazo. […] Ndabashimiye, kandi ndifuza ko mwakomeza kujya muduha serivisi nziza, hari abakora ibintu ejo mu gitondo bagahindura umwimerere wabyo, ugasanga ejo itwitse abana. Mukomeze mukore ibifite umwimerere.''

Umutesi Betty na we wabyariye muri ibi bitaro, yashimiye ibitaro bibitaho umubyeyi akabyara neza, bikaba bifite n'abafatanyabikorwa beza barimo ab'uru ruganda rwabahaye diapers za Mami Love, dore ko usanga hari n'ababyeyi bajya kubyara batunguwe nk'ababyara amezi icyenda atageze ugasanga batari bafite ibikoresho bihagije birimo n'iby'isuku.

Ati ''Ni igikorwa cyiza kuko urumva hari igihe umuntu aza kubyara atabyiteguye, nubwo yanabyitegura ariko ni impano iza idushyigikira nk'umubyeyi wabyaye, bakaduha impano ikaba yadufasha mu gukorera umwana isuku.''

Umuyobozi wungirije mu Bitaro bya Kacyiru akaba n'Umuganga w'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Dr Karegeya Adolphe, yashimiye Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd ku mpano rwahaye abagore babyariye muri ibi bitaro, anakomoza ku kuba ari gahunda nziza ishyigikira iyo ibi bitaro bisanganwe yo gukangurira ababyeyi kugirira isuku impinja zabo.

Ati ''Ikigo nk'iki kidusuye mu by'ukuri ni ibyishimo turabyakira, kuko kiba kije gufatikanya na zimwe mu nshingano dukora mu bitaro […] ibyo bidufasha kugira ngo ibitaro bikomeze kunoza isuku, cyane ko ibitaro byacu ni ibitaro mwabonye bifite isuku.''

''[…] natwe tunabishishikariza ababyeyi baje, kuko iyo umubyeyi atwite nta kimutungura kiba kirimo aba ateganya ko n'ubundi azabyara, hari iby'ibanze agomba kuba ateganya azaba afite, ibyo na byo biri mu byo ateganya.''

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Kayiranga Léonard, yavuze ko uru ruganda rwifuje gusura ababyeyi babyariye mu bitaro byo hino mu mu Mujyi wa Kigali, mu kubibutsa ko ubuyobozi bwarwo bubakunda, kandi ko rubazirikana nk'abafatanyabikorwa ba buri munsi.

Ati ''Ni abafatanyabikorwa bacu ba buri munsi. Tubana buri munsi, uyu munsi rero ni umunsi wo kugira ngo tubereke ko tubakunda kandi turi kumwe na bo buri munsi. Noneho ikindi kintu gituma twifatanya na bo ni ukugira ngo dukangurire n'abandi babyeyi […] tubereke ko isuku ku bana cyangwa ku babyeyi ari ikintu cy'ingirakamaro.''

Gusura ababyeyi batandukanye babyariye mu bitaro byo Mujyi wa Kigali ni igikorwa ngarukamwaka ku Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, ndetse rukaba ruteganya no kucyagura ku buryo ibyo bikorwa bigera no mu bitaro byo mu zindi ntara.

Umutesi Betty na we wabyariye mu Bitaro bya Kacyiru, yishimiye impano yahawe
Nyirarukundo Jeanne d'Arc ni umwe mu babyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru wahawe impano
Bashimiwe n'Ibitaro bya Kacyiru, kuko bashyigikiye gahunda bisanganwe yo gukangurira ababyeyi kugira isuku
Abakozi b'Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd rukora ibikoresho by'isuku by'abana birimo 'diapers' za 'Mami Love', basuye ababyeyi babyariye mu Bitaro birindwi byo mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Kayiranga Léonard, yavuze ko basuye ababyeyi babyariye mu bitaro byo hino mu mu Mujyi wa Kigali, kuko uru ruganda rubazirikana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-bonjour-hygiene-rwifatanyije-n-ababyeyi-babyaye-rubaha-ibikoresho-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)