Kuva mu 2015, urebye amakamyo manini azenguruka ibice by'igihugu atwaye amabuye, imicanga n'itaka ni ayo mu bwoko bwa Howo. Aya akorwa n'uruganda rwa Sinotrak rwo mu Bushinwa.
Ni uruganda ruyoboye isoko ry'u Bushinwa mu gucuruza imodoka zikorera ibiremereye, ndetse mu 2023 rwagurishije imodoka ibihumbi 130 mu mahanga zivuye ku bihumbi 88.5 mu 2022.
Ubwo bamurikaga imodoka ya Howo Max yagenewe kugenda mu bice by'imisozi miremire bya Afurika no mu Burasirazubwa bwo Hagati, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa Sinotruk Group ushinzwe isoko rya Afurika, Lan Junjie yatangaje ko babengutse isoko ry'u Rwanda kubera umutekano na politike yoroshya ishoramari iharangwa.
Yagaragaje ko u Rwanda basanze ari rwo zingiro ry'ubukungu bwa Afurika y'Iburasirazuba ku buryo uretse no kuhagira isoko ryo gucuruza bateganya kwinjira mu byerekeye kuhateranyiriza imodoka.
Ati 'U Rwanda ni igicumbi cy'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. Rufite ibihugu bituranyi bitandukanye birimo Tanzania, RDC na Uganda kandi hose tuhafite isoko. U Rwanda hano rwaba igicumbi cy'iri soko ryacu ryo mu karere.'
Junjie yagaragaje ko kuva mu 2015 Sinotruk yinjiye ku isoko ry'u Rwanda bari kugurisha imodoka ariko intego iri mu guteza imbere ubucuruzi bw'imodoka no kuziteranyiriza imbere mu gihugu.
Ati 'Duhanze amaso iri soko atari ukugira ngo ducuruze gusa, ahubwo tuzatanga izindi serivisi zirimo n'amahugurwa ndetse mu gihe kizaza tuzatangira kureba uburyo twafasha u Rwanda mu byerekeye gukora no gucuruza imodoka.'
Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery (Rwanda) Vehicles, ikorana na Sinotruk mu kugeza imodoka ku isoko ry'u Rwanda no mu karere yatangaje ko uru ruganda ruzaba ruteranya imodoka ziberanye n'umugabane wa Afurika.
Ati 'Mu rwego rwo gukora imodoka, tuzashinga uruganda ruteranya imodoka ndetse hakazakorerwa bimwe mu bice bigize imodoka, tukazakora imodoka iteranyirijwe mu Rwanda iberanye n'umugabane wa Afurika.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Huss Monique yatangaje ko ibikorwa by'iterambere byinjira mu karere biteza imbere imibereho n'ubukungu bw'abahatuye ariko bikanatanga umusaruro ku bukungu bw'igihugu.
Ati 'Umushoramari nk'uyu mu karere kacu, tuba twishimiye iterambereâ¦ibi biri mu bikorwa bigiye kuduteza imbere hari kandi n'uko Abanyarwanda bagiye kubona serivisi nziza kandi bakayibona hafi byumvikana ko bizabafasha kandi byinjiriza igihugu imisoro.'
Nta gihe ntarengwa ubuyobozi bwa Sinotruk bwatangaje ko uru ruganda gutangirira, ariko bemeza ko mu gihe rutari rwatangira bazaba bacururiza imodoka ku ishami ry'u Rwanda, ndetse uwayiguze agahabwa serivisi zo kuyikora mu gihe igize ikibazo ariko bikarangirana n'umwaka.
Haguma Steve ucuruza imodoka z'uru ruganda yatangaje ko kuba imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje biboneka mu Rwanda ari cyo gituma bakomeza kwitabira gukoresha izi modoka.