Kuri ubu ari kwitegura kujya gutangira kwimenyereza umwuga mu Ivuriro rya 'Mayo Clinic', ariko akaba asanzwe ari Umuyobozi muri porogaramu ishinzwe gufasha abanyeshuri mpuzamahanga.
Avuga ko yinjiye muri iyi gahunda mu rwego rwo kugaragaza uburyo yashimye abamufashije, kuko nawe yageze muri Amerika bikabanza kumugora, ariko agafashwa n'izi gahunda ziba zigenewe gufasha abanyamahanga.
Uyu mukobwa yavuze ko ashimishwa no gufasha abandi bantu, akavuga ko "Mfasha abantu bose ntashingiye ku biterere yabo, aho bakomoka cyangwa se imico yabo."
Kuri ubu kandi ni umwe mu bagize Akanama k'Ishyirahamwe ry'Abanyeshuri bakomoka muri Afurika ndetse akanitabira ibikorwa by'umuryango wa gikirisitu.
Avuga ko intego ze ari ugukora ibishoboka byose akiga amashuri kugera ku rwego rw'ikirenga, ibizamufasha kugira ubumenyi azakoresha mu gukemura ibibazo by'ubuvuzi bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko yakuriye mu muryango urimo abagore benshi kandi bafatanya, ibi bikaba ari byo byamuteye ishema ryo kumva yarushaho kubafasha, cyane cyane mu bijyanye no kubyara na nyuma yaho, ari nabyo azarushaho kwihuguramo.
U Rwanda ruracyafite icyuho mu bakora mu nzego z'ubuzima, barimo n'abakora muri serivisi zo gufasha abagore kubyara. Uwase afite intego yo kuzagira uruhare mu kuzatanga umusanzu we mu guteza imbere uru rwego, nk'uko yabitangarije ikinyamakuru cyo ku ishuri rye.
Abamuyobora bavuga ko ari umunyeshuri witwara neza, ufite impano yo gufasha bagenzi be ndetse akanagira uruhare mu kubashimisha iyo bibaye ngombwa.
Atangwaho urugero rwo kuba intangarugero, ibinatuma anitwara neza mu masomo ye.