
Aya mavuriro mato yuzuye atwaye miliyoni 510 Frw ubariyemo no kuyagezamo ibikoresho akaba yarubatswe ku bufatanye n'umushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y'Ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa na RAB.
Buri vuriro rifite aho bakirira aborozi, icyumba kibikwamo imiti n'icyumba gifatwa nka laboratwari ari naho hapimirwa uburwayi bw'itungo runaka. Kuri iri vuriro kandi uhasanga abashinzwe ubuvuzi bw'amatungo batandukanye barimo abatera intanga, abagira inama aborozi n'abandi benshi.
Bakira abafite amatungo arimo ihene, intama, inkoko, ingurube, inka n'andi menshi atandukanye. Aya mavuriro yubatswe mu turere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe, Karongi, Rulindo, Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyaruguru, Burera, Gakenke na Nyamasheke.
Umuhire Odille ushinzwe ubuvuzi bw'amatungo mu ivuriro rito rya Nkotsi riherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko bari gufasha abaturage mu kuvura indwara bagorwaga no kubonera imiti. Yongeyeho ko umuturage wabagezeho itungo rye rikurikiranwa neza ku buryo ahabwa imiti yizewe.
Ati 'Ubundi mbere twavuraga tugendeye ku bimenyetso, iyo ugendeye ku bimenyetso rero haba hari icyo ukeka ko ari bwo burwayi gishobora no kutaba cyo, ubu dusigaye tugendera ku burwayi bwemejwe na laboratwari tugatanga imiti yizewe.'
Umworozi witwa Ziragaba Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yavuze ko iri vuriro ryatumye bareka kuvura amatungo yabo mu buryo bwa magendu.
Ati 'Iri vuriro ryadufashije kudakora ingendo ndende tujya gushaka imiti mu Mujyi, dusigaye tubona abashinzwe kuvura amatungo hafi, mbere twabaga dufite umwe mu Murenge na we bikamugora mu gihe yabaye menshi. Hari n'igihe twakoreshaga ibyatsi, ubu rero amatungo yabaye neza kuko tuyahera imiti ku gihe.'
Nzayisaba Joselyne we yavuze ko iyo amatungo yabo yarwaraga mbere, bajyaga gushakisha ibyatsi bakabivuguta bakayabiha bitewe n'uko abavuzi b'amatungo babonekaga kure kandi na bwo bakaboneka rimwe na rimwe. Yongeyeho ko hari n'abakoreshaga imiti ya magendu ariko ko yacitse.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko kwegereza amavuriro y'amatungo aborozi bizafasha mu kongera umusaruro yaba uw'amagi ndetse n'icyororo, abasaba kuyagana.
Dr Ndayisenga yongeyeho ko muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi bari bihaye intego ko izarangira bageze ku musaruro w'inyama ungana na toni ibihumbi 150 ku mwaka, ubu bakaba bageze kuri toni ibihumbi 130, uruhare rw'amatungo magufi bifuza ko rwaba 80% naho inyama z'inka zikaba 20%.
Kuri ubu u Rwanda rurifuza ko buri muturage yarya ibilo 45 by'inyama, avuye ku bilo umunani arya ku mwaka muri iki gihe. Ibi byatumye muri uyu mushinga wa PRISM abaturage barenga ibihumbi 23 bahabwa amatungo magufi arimo inkoko, ihene, ingurube n'intama.



