Uwahataniye kuyobora akarere ubugira gatatu atsindwa yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatanze kandidatire ye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa.

Hakizimana Innocent yatanze kandidatire ituzuye kuko hari ibyangombwa yabuze birimo icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko n'ikigaragaza ko umukandida nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaburetse.

NEC yamusabye gushaka ibyangombwa bibura akabiyishyikiriza, na we yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose akabishaka.

Hakizimana yabaye umuntu wa kane ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida akaba uwa kabiri mu bigenga.

Hakizimana yagaragaje ko yagize ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y'uko ahataniye umwanya wo kuyobora uturere ntibimuhire, akagaragaza ko yizeye kuzatsinda amatora mu gihe kandidatire ye yaba yemewe.

Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y'ubuyobozi nka gitufu w'Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n'umusaruro batanga.

Hari kandi kuzagabanya imyaka ya pansiyo akayigira 55, gukuraho ibijyanye no gusaba uburambe mu kazi, kuzamura ireme ry'indimi zigishwa mu mashuri no gukuraho ubukoranabushake n'ibindi.

Kugeza ubu NEC imaze kwakira kandidatire z'abantu bane ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barimo Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party), umukandida wigenga, Manirareba Herman na Hakizimana wakiriwe uyu munsi.

Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.

Ubwo Hakizimana Innocent, yakirwaga muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Hakizimana atanga kandidatire ye
Hakizimana Innocent yasinye inyandiko igaragaza ibyangombwa yatanze
Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Hakizimana Innocent yateze moto



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwahataniye-kuyobora-akarere-ubugira-gatatu-atsindwa-yatanze-kandidatire-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)