Wakanow yamamaye mu by'ingendo z'indege yaguriye ibikorwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ugufungura imiryango gusa kuko yanagize Rurangwa Fifi Josephine Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba.

Wakanow isanzwe ikorera mu bihugu 10 byo muri Afurika, i Burayi n'Iburasirazuba bwo hagati, yatangaje ko ubu bafunguye amashami yabo mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda.

Ababarizwa muri ibi bihugu bazifuza serivisi z'iyi sosiyete bazajya bazigeraho baciye kuri Wakanow Kenya, Wakanow Rwanda, Wakanow Uganda na Wakanow Tanzania, aho abacuruzi bakomeye, ba mukerarugendo n'abakunda kugenda mu ndege bazasogongera kuri serivisi nziza iyi sosiyete isanzwe itanga.

Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji, yatangaje ko iyi sosiyete izaniye abatuye aka gace byinshi bazishimira bijyanye na serivisi bifuza bizatuma boroherwa n'ingendo zo mu karere ndetse n'ingendo mpuzamahanga.

Yagize ati 'Wakanow.com ikomeje kwagura imipaka ku bijyanye n'ingendo zifashisha ikoranabuhanga. Kuza muri Afurika y'Iburasirazuba bigaragaza imbaraga twashyize mu kongera ubunararibonye mu bijyanye n'ingendo zo kuri uyu mugabane. Imbuga zacu zo kuri murandasi zizatuma abatuye aka karere babona ibyo bakeneye byose ku bijyanye n'ingendo bashaka gukora.'

Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba, yavuze ko yashimishijwe n'umwanya yahawe, yizeza kuzatuma abakiliya babo bazakomeza kwishima binyuze mu dushya twinshi.

Ati 'Nka sosiyete isanzwe ishyira imbere kunezeza abakiliya bakanyurwa, Wakanow.com ifite gahunda yo guha umurongo mwiza ibijyanye n'ingendo muri Afurika. Uburyo bumwe tuzabikoramo ni ukuzana Pay Small Small (PSS), izafasha abakiliya bacu kwishyura amafaranga gahoro gahoro bityo bikazakuraho imbogamizi bahura na zo bashaka gukatisha amatike y'indege.'

Rurangwa yakomeje avuga ko bagiye kongera ubufatanye n'abashoramari bo mu karere, abakorana na ba mukerarugendo ndetse n'abafite amahoteli kugira ngo abakiliya babo bagire uruhare mu guteza imbere ubukungu n'ubukerarugendo bwo mu karere, ariko na bo bakungukira muri serivisi nziza.

Wakanow.com isanzwe ifasha abayigana kugura amatike y'indege baciye ku rubuga rwabo, ikabagira inama ku ndege bifuza n'igihe zibonekera, uduce twiza basura bageze aho berekeje ndetse n'amahoteli bararamo ikabahuza na yo batiriwe bagira ikindi bakora.

Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri Wakanow
Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wakanow-yamamaye-mu-by-ingendo-z-indege-yaguriye-ibikorwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)