World Vision yamuritse ENOUGH, gahunda yashowemo arenga miliyari 2,6 Frw mu kurwanya igwingira mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ENOUGH ni gahunda ngari aho ku rwego rw'Isi yatangijwe ku wa 20 Nzeri 2023 mu Nteko Rusange ya Loni yari iri kubera i New York muri Amerika. Ku rwego rw'imigabane itangizwa ku wa 21 Gashyantare 2024.

Muri Afurika yose World Vision igaragaza ko izakoresha arenga miliyari 1,7$ mu bikorwa bigamije kugira imirire mibi n'igwingira mu bana amateka.

Muri ibi bikorwa harimo ibikenewe kugira ngo igihugu kigabanye imibare y'abana bahura n'imirire mibi n'igwingira. WV Rwanda ikazakorana n'abana, ababyeyi, abarera abana, Guverinoma y'u Rwanda, imiryango nterankunga, n'abandi.

WV Rwanda kandi izakorana n'imiryango y'abihaye Imana, ibigo by'ubushakashatsi n'abandi bose bafite aho bahurira n'uburere bw'abana.

Biteganyijwe ko mu myaka itatu ENOUGH izafasha abana barenga miliyoni 1,25 intego ikaba ko bikunze bakwiyongeraho ibihumbi 25.

Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko imirire mibi n'igwingira ari ikibazo cyane cyane kibangamiye abana mu bice bitandukanye, kikagira uruhare mu kugwingiza imikurire yabo mu buryo bw'umubiri n'ubwenge.

Ati 'Ni ibintu tugomba guhangana na byo tudaciye ku ruhande, tukabikorana ubushake ndetse tubikunze. Nka World Vision twiyemeje kujya mu ngamba dufatanya mu kurengera abana uko dushoboye kuko nibwo bukungu bw'igihugu.'

Yagaragaje ko bafite amakuru yose ajyanye n'ibitera igwingira n'imirire mibi mu bana, birimo kutihaza mu biribwa, kutabona uburyo bwo guhinduranya indyo zitandukanye, konswa bidahagije, kutita ku mwana neza akivuka, kutabona amazi n'uburyo bw'isukura bunoze, ubukene bukaza bwongera ikibazo.

Okumu yerekanye ko kandi ibyo byiyongera ku buryo bwo kutabona serivisi z'ubuvuzi zigezweho cyane cyane mu byaro, akavuga ko abantu bafatanyije muri gahunda ya ENOUGH ibyo bibazo byose byarandurwa umwana akabaho ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi w'Umuryango wita ku bana unakorana na World Vision Rwanda wa Association Mwana Ukundwa, Byiringiro Samuel yavuze ko ENOUTH ije kunganira imirimo basanzwe bakora, bikaba byiza kurushaho kuko ari ihuriweho n'inzego zitandukanye.

Byiringiro yavuze ko mu myaka 29 bamaze baharabira iterambere ry'umwana bamaze gufasha abana barenga ibihumbi 15 ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, bagakora ku nkigi zose ziteza imbere umwana n'abo mu miryango yabo badasigaye.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe mu 2020 n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu bafite ikibazo cy'igwingira.

Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% bagaragaza ibiro bike ugereranyije n'uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y'ibilo bisabwa ugereranyije n'imyaka bafite naho 6% bafite ibilo byinshi.

Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n'ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko bamaze igihe bafatanya na World Vision mu mishinga itandukanye yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, yongeraho ko ENOUGH ije kunganira ibimaze imyaka bikorwa muri WV.

Ati 'Iyi gahunda ihura neza n'ibyo NCDA yashyiriweho byo guteza imbere imikurire n'imibereho myiza y'abana. Ije gufasha no mu zindi gahunda za leta zo guteza imbere abato bacu.'

Yerekanye ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na WV Rwanda muri iyi gahunda harebwa ko intego zayo zagerwaho zose uko zakabaye na cyane ko igihugu cyiyemeje kurandura igwingira n'imirire mibi.

World Vision ikomeje kugaragaza itandukaniro mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu Rwanda, aho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye imaze kugeza ku baturage barenga miliyoni amazi meza.+

Mu 2022 kandi yasoje undi mushinga wa miliyoni 12 Frw wo gufasha Abagore n'urubyiruko bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke guhanga imirimo itari iy'ubuhinzi n'ubworozi, imishinga yiyongera ku yindi myinshi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo igwingira n'imirire mibi birandurwe burundu
Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta batangije umushinga wo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana wiswe ENOUGH
Umuhanzi Israel Mbonyicyambu yagizwe 'Brand Ambassador' wa gahunda yiswe ENOUGH yo kurandura igwingira n'imirire mibi mu bana
Ubwo Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta bemezaga binyuze mu mukono gahunda ya ENOUGH
Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) yahaye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta impano
Israel Mbonyi na we yari mu bitabiriye imurikwa rya gahunda ya World Vision yiswe ENOUGH yo kurandura imirire mibi n'igwingira
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yashimiye World Vision Rwanda ikomeje gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere imikurire y'umwana
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko bafite amakuru yose ajyanye n'ibitera imirire mibi n'igwingira bityo ko bambariye urugamba rwo kubirandura
Abana na bo batanze ubutumwa bwabo ku bijyanye n'uko igwingira n'imirire mibi izahaza bagenzi babo byarandurwa
Abayobozi batandukanye bamurikiwe ibyo imiryango itandukanye iri gukora ngo imirire mibi n'igwingira mu bana irandurwe

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-yamuritse-enough-gahunda-yashowemo-arenga-miliyari-2-6-frw-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)