Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise 'Suwejo' yahagurutse ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.
Yago yabaye igihe kinini muri Uganda, ndetse yagiye ahakorera ibikorwa bitandukanye ari kumwe n'abahanzi baho. Ni kimwe mu bihugu kandi yagiye yifashisha mu kunyekanisha ibikorwa bye binyuze mu bitangazamakuru byaho.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yago yavuze ko yagiye muri Uganda mu rugendo rugamije kurangiza indirimbo yakoranye n'abarimo Pallaso na Ykee Benda.
Ati 'Ngiye gukora ku mishinga yanjye n'abahanzi ba hano, ariko ndagenzwa no gushyigikira umuhanzi Feffe Bussi afite igitaramo uyu munsi. Mfite imishinga n'abahanzi ba hano kandi bakomeye.Â
Mfitanye indirimbo na Ykee Benda ngomba kuva hano dufashe amashusho, mfitanye indirimbo na Pallaso nawe tugomba gufata amashusho.'
Yago yavuze ko mu gihe azamara muri Uganda, azakora ibiganiro binyuranye n'itangazamakuru mu rwego rwo kumenyakanisha ibikorwa bye.
Ariko kandi avuga ko yagiye muri Uganda, mu rugendo rugamije kuhatangiriza ku mugaragaro ibikorwa by'umuyoboro we wa Youtube yise 'Yago Tv Show', azageza no mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria n'ahandi.
Ati 'Ngiye gufungura icyicaro ya Yago Tv Show muri Uganda, kubera ko mfite gahunda yo gufungura ahantu hanyuranye icyicaro. Ndafungura icyicaro muri Kampala (Uganda), ariko mfite na gahunda yo gufungura icyicaro muri Canada, muri Amerika ndetse na Nigeria.'
Akomeza ati 'Ndi no gutekereza gufungura icyicaro i Naribo muri Kenya, ariko aho maze kwemeza neza ni muri Uganda, Nigeria Amerika ndetse na Canada. Ndashaka gukorera mu bihugu nka bitanu cyangwa se bine, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Yago Tv Show.'
Yago agiye muri Uganda, mu gihe ari no kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Passy wamamaye mu itsinda rya TNP.Â
Ateganya ko nyuma yayo azasohora indirimbo ye Ykee Benda, akurikizeho indirimbo ye bwite, akurikizeho indirimbo ye na Pallaso ashingiye kuri gahunda afite mu gushyira hanze uruhererekane rw'indirimbo ze.
Pallaso ufitanye indirimbo na Ykee Benda, ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda. Azwi cyane nk'umwanditsi w'indirimbo mwiza, Producer w'amajwi, ariko ugira uruhare no mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye.
Yinjiye mu muziki yitaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Hip Hop, Dancehall, Afropop, RnB n'izindi. Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko, avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Jose Chameleone, Weasel n'abandi.
Ykee Benda akoranye indirimbo na Yago nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo 'Ndokose' yakoranye n'umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi yagiye ahirwa cyane n'indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda, kuko zamamaye cyane.
Umuziki we wubakiye kuri Afrobeats, Pop, Dancehall, R&B, Reggae n'izindi. Kuva mu 2015 ari mu muziki, kandi indirimbo ze zaramenyekanye cyane.
ÂPallaso [King of East] yakoranye indirimbo na Yago bagomba gufatira amashusho
Ykee Benda yongeye guhuza imbaraga n'umuhanzi wo mu Rwanda
Yago yatangaje ko agiye kwagurira ibikorwa bya Yago Tv Show mu bihugu bineÂ
Yago yavuze ko mu gihe azamara muri Uganda azakora ibiganiro n'itangazamakuru mu kwamamaza ibikorwa bye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMASHAGAGA' YA YAGO