Yagushije abahanzi mu cyobo! B-Threy na Ish K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkundura yatangijwe na Moses Turahirwa wasubije ikibazo cy'ukoresha amazina ya Museco ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] wabajije ikibazo kigira kiti 'Ni inde muntu wifuza kuzamarana nawe ubuzima bwawe bwose, n'ubwo yaba yubatse cyangwa se mukundana. Mbese, mumbwire umukunzi wanyu wa nyawe.'

Mu gusubiza, Moses wamamaye mu guhanga imyambaro yambarwa n'abayobozi bakomeye mu Rwanda n'ahandi, yasubije ko Ish Kevin ariwe yifuza kuzamarana nawe, ubuzima bwe bwose.

Yifashishije konti ye ya X, Ish Kevin yabwiye Moses ko adateze kuba inshuti n'umuntu 'utiyuba ndetse utubaha n'igihugu cye'.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye ku mudiho w'injyana ya Kinyatrap, yahishuye ko mu bihe bitandukanye, yakiriye ubutumire bwa Moses Turahirwa, ariko ko atigeze abwitabira bitewe n'uko 'atiyubaha', arenzaho ko badateze kuba inshuti.

Ati 'Ntabwo ndi inshuti yawe, uri umufana kandi nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu kirango cyawe n'ibikorwa byawe gusa kuko utiyubaha ndetse utubaha n'Igihugu cyawe. Reka kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki. Kanguka muvandimwe."

Mu gisa n'ubutumwa bwisukiranya, B-They yanditse ubutumwa bushinja Moses Turahirwa gushuka cyangwa se kujyana habi urubyiruko. Avuga ko yiteguye kumutamaza, abantu bose bakazamenya ibikorwa bye.

Mu butumwa bwe, B-Threy yateguje ko mu gihe kitarambiranye, azashyira hanze uburyo Moses Turahira yaguhije abahanzi benshi mu cyobo, akorosheje amagambo aryohereye. Â

Ati 'Ish Kevin uri mukuri, umuntu wese yumvireho. Rekeraho (Moses Turahirwa) gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo ubabeshyabeshya. Ngiye kugaragaza ukuri mu gihe kitarambiranye. Nturi mwiza ufite ibibazo n'ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.'

B-Threy yakoresheje Hashtag yumvikanisha ko nta ntwari y'ibikorwa bidahuye n'amagambo. Aba bahanzi bombi batangaje ibi, mu gihe B-They yagiye agaragaza mu bikorwa bitandukanye ari kumwe na Moses Turahirwa.

Ku wa 9 Nzeri 2023, hasohotse amashusho ya B-Threy ari kumwe na Mistaek ndetse na Turahirwa Moses mu bikorwa byari bigamije kumufasha kugaragaza ibikorwa bye.

Mention someone you would like to spend the rest of your life with.

Even if they are Married or Dating. Let them know you're the real soulmate

— MUSECO (@Museco_Bae) May 28, 2024

Record straight, I'm not your friend, you are a fan and I've rejected all your invitations to join your brand and your events only because you don't respect yourself and your country . Stop mentioning my name mu bitari music. #kangukabro https://t.co/bufwW8Ur8A
— ISH KEVIN (@Ishkevin_) May 29, 2024

Ish you right and any other artist yumvireho. Rekeraho gukururira abahanzi mucyobo wagushijemo ubabeshyabeshyaaa I'm dropping the whole truth Soon , #nturimwiza ufite ibibazo nishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza . #nofakepatriots https://t.co/JdGIMfrItu
— B Threy 🎵 (@B_Threy) May 29, 2024

Umuraperi B-Threy yatangaje ko agiye kugaragaza uburyo Moses yagushije abahazi mu cyobo

Ish Kevin 'yiyamye' Moses Turahirwa amubwira ko nta bushuti bafitanye, kandi ntiyigeze yitabira n'ubutumire bwe

Moses Turahirwa yagaragaje Ish Kevin nk'umuntu yifuza kuzabana nawe kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwe

Muri Werurwe 2024, B-Threy yagaragaye ari mu mikoranire na Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses

KANDA HANO UREBE UBWO B-THREY NAMISTAEK BARI KUMWE NA MOSES

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143470/yagushije-abahanzi-mu-cyobo-b-threy-na-ish-kevin-bifatiye-ku-gahanga-moses-washinze-moshio-143470.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)