Yaje aje kwiga Kaminuza yisanga muri Rayon Sp... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, Kana Bénie Axella yatangaje ko yakunze umupira w'amaguru kuva akiri muto, byatumye adatungurwa ubwo yari yisanze muri Rayon Sports.

Iki kiganiro cyari kigamije kugaruka ku rugendo rw'uyu munyamabanga, yatangiye avuga ko yavukiye mu gihugu cy'u Burundi ndetse akaba ari ho akurira, akaza kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aje kwiga Kaminuza.

Bénie avuga ko yakuze akunda umupira w'amaguru, ndetse yifuzaga no kuwukina. Yagize ati: "Twakuze papa adukundisha umupira, akajya adusaba gufana ikipe ya FC Barcelona kuko yari umufana wayo cyane. "

"Ibyo byatumye nanjye ntangira gukina umupira w'amaguru kuko ari na wo nakinaga ku ishuri. Ntabwo batinze kuko ababyeyi baje kumbuza bavuga ko nta mukobwa ukina umupira w'amaguru."

Kana Bénie Axella yakomeje avuga ko yaje mu Rwanda aje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse akaza no kubona umwanya kuri Radio Salus kuko yigaga itangazamakuru.

Bénie avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuyobozi ukomeye mu mupira w'amaguru ndetse akaba ahora yifuza kubona umwana w'umukobwa ahabwa amahirwe angana.

Yagize ati: "Nkigera muri Rayon Sports nari nshinzwe iyamamaza bikorwa ariko nakundaga gukurikirana ikipe y'abagore. Nezezwa no kubona umwana w'umukobwa akina umupira kandi ubona afite intego zimeze nk'iz'abagabo."

Kana Bénie Axella avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari umubyayi mwiza wita kubantu kandi ukunda umuntu ukora. Avuga ko Uwayezu ari umuntu utanga amahirwe kuri buri umwe bitagendeye ku bikunze kugaragara abantu bavuga ko hari ibyo abagabo bakora abagore batakora.

Bénie Axella yifuza kuzabona umupira w'amaguru mu Rwanda mu bagore ukinwa abafana buzuye ndetse bakina ku rwego rushimishije.

Kandi hano wumve ikiganiro cyose



VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142781/yaje-aje-kwiga-kaminuza-yisanga-muri-rayon-sports-kana-benie-axella-sg-wa-rayon-sports-wfc-142781.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)