Yampinduriye ubuzima! Ibyo kwitega muri Ni D... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ni Danger' iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye mu 2016. Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane n'urubyiruko.

Unyujije amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n'ibindi byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, Danny Vumbi yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko ayisubiyemo yifashishije Bwiza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho 'y'umuhanzi Danny Vumbi iyo uyivuze'.

Akomeza ati 'Umuntu wese ukurikirana hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

Danny yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'.

Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto.'

Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo 'Ni Danger' yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze 'kugeza ubu'. Ati 'Muri macye yampinduriye ubuzima.' Â 

Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo 'Bya bihe' byabaye nk'intangiriro yo gutandukana.

Danny avuga ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana.

Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise 'Urugendo' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo The Ben, Jay Polly, Kamichi n'izindi.

Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho 'Wabigenza ute'. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.

Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise 'Kuri Twese', yakurikije Album yise 'Inkuru Nziza' iriho indirimbo nka 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ibare' n'izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise '365'.

Danny Vumbi yatangaje ko yahisemo gusubiramo indirimbo ye 'Ni Danger' kubera ko yamuhinduriye ubuzima

Danny Vumbi avuga ko yifashishije Bwiza muri iyi ndirimbo kubera ko ari umwe mu bagezweho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142940/yampinduriye-ubuzima-ibyo-kwitega-muri-ni-danger-danny-vumbi-yasubiyemo-yifashishije-bwiza-142940.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)