Yashowemo Miliyoni 20 Frw, ibice bimwe bikurw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Intare y'Ingore' hari benshi bayifata nka filime y'ibihe byose u Rwanda rwagize! Bashingira ku buhanga abayikinnyemo bagaragaje, ibice binyuranye yafatiwemo n'uburyo inkuru y'ayo ibabaje yakinywemo kugeza ubwo irangiye ku gice cya Cyenda.

Ni filime yanditswe na Ingabire Appolinaire ariko yifashishije Hitimana Emmanuel kuva mu 2010, washoyemo imari, kandi buri uko bacuruzaga ibice by'ayo ku isoko, ni nako bifashishaga ayo mafaranga mu gukora ibindi bice byabaga bisigaye.

'Intare y'Ingore' yagaragaje ubuhanga budasanzwe bw'umukinnyi Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Siperansiya 'Intare y'Ingore', inagaragaza ukwihangana kudasanzwe mu mukino kwa Umutoni Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi filime ishingiye kuri Uwamahoro Antoinette ubangamira umwana w'umukobwa aba abereye mukase witwa Rosine [Mutoni Assia]. Muri iyi filime amubuza amahwemo hasi no hejuru, akamutoteza mu buryo bukomeye.

Ingabire wayikoze nawe asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko yagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma y'uko kuva mu 2009 ashyize ku isoko filime zakomeje izina rye nka 'Niyibikora' n'izindi zatumye ashikama muri Cinema.

Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda, Ingabire yavuze ko gutunganya filime atari ibintu bya vuba, kuko yakuze akunda filime zisobanuye, bituma yiyumvamo Cinema kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu buzima, kandi yiyemeza gutanga umusanzu we.

Yakuze afite igitekerezo cyo gukora ikinamico ariko ikavamo filime, kuko yashakaga guhuza amajwi ndetse n'ibyo hanyuma abantu bakabibona ku mashusho.

Ati "Nashakaga gukora ikinamico mu buryo bw'amashusho, ariko n'ubundi nkiha intego yo kugirango nyikure mu buryo bw'amajwi, nyishyire mu buryo bw'amashusho."

Yakoze filime mu gihe zacuruzwaga hifashishijwe CD, ubu zinyuzwa ku rubuga rwa Youtube, ndetse n'izindi mbuga zinyuranye zicururizwaho ibihangano.

Yabanje gukina filime ze

Uyu mugabo avuga ko yagiye agorwa n'ubushobozi cyane, kugeza ubwo rimwe na rimwe yagiye afata icyemezo cyo gukina muri filime ze bwite, ahanini biturutse ku kuba Camera zimwe na zimwe zitarabonekaga ku isoko.

Ingabire asobanura ko rwari urugendo rukomeye cyane mu gutunganya filime muri kiriya gihe. Ni nawe wanditse filime yise 'Ahashize' yavugaga ku mateka ya telefoni ngendanwa mu Rwanda, ni filime yakoze ashyizeho umutima mu 2010.

Ajya gutangira gukora filime ye ya mbere yise 'Niyibikora' nta mafaranga yari afite, kandi nta kazi yari afite muri iyo minsi, kandi yagomba kuyikora uko byagenda kose.

Yavuze ko yahisemo kugurisha televiziyo ye, intebe ze zo muri Saloon n'ibindi ku buryo yibuka ko yakuyemo arenga ibihumbi 110 Frw yakoresheje mu ikorwa rya filime ye ya mbere.

Ingabire yavuze ko akora filime ye ya mbere nta bumenyi buhagije yari afite mu ikorwa rya filime, byatumaga akora uko ashoboye kugirango yiyungure ubumenyi.

Nyuma ya filime 'Niyibikora' yahise yinjira mu bijyanye no gukina filime 'Icyizere' anakomereza mu mwuga wo gukina filime no gutunganya filime.


Intare y'Ingore yamuhaye ijambo muri Cinema

Uyu mugabo avuga ko mu 2010 ari bwo yanditse filime 'Intare y'ingore', nyuma yo kuyandika abika inyandiko y'ayo mu kabati, ahubwo ashyira imbere gukora akazi ko gufata amashusho y'ubukwe ndetse n'ibirori.

Icyo gihe yandika filime 'Intare y'Ingore' hari hamaze igihe hasohoka ibice bya filime 'Amarira y'Urukundo' yakinnyemo Fabiola ndetse na Manzi yamamaye mu buryo bukomeye.

Avuga ko yagize uruhare mu ikorwa ry'iriya filime, kuko yakozeho atunganya igice cya 13 ndetse n'igice cya 15. Yakoze kuri filime 'Amarira y'urukundo' ariko nawe ategura filime ye 'Intare y'Ingore'

Ingabire Apolinaire avuga ko filime ye 'Intare y'Ingore' yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa buyigize no kuba yarasohotse mu gihe abantu benshi bayibona uko bashatse binyuze kuri CD na DVD.

Yasobanuye ko asanzwe ari umwanditsi wa filime wita cyane kuri filime zidasanzwe, ku buryo ijya hanze buri wese akayibazaho, biri mu mpamvu zatumye yandika filime 'Intare y'Ingore'.

Ati "Ni filime yamamaye cyane! Buriya nkunda gukora ikintu kikamenyekana, mbese kikagera kure, mba numva mbishaka, kandi kikaza gifite icyo kigiye kumarira sosiyete, icyo gihe rero nyikora ntekereza inkuru y'ayo naricaye, ndatekereza."

Ingabire yavuze ko yakusanyije ibitekerezo by'abantu banyuranye mu iyandikwa ry'iyi filime, kandi yari afite amazina menshi yo kwita iyi filime 'Intare y'Ingore', kandi ntiyatekerezaga n'abakinnyi ba filime bazakorana.

Ati "Njyewe nayikoze numva nyine nshaka kurema abahanzi bameze batyo, muri ubwo buryo. Nkavuga nti aba bantu bazayikina gutya, ariko sinari nzi ngo ni bande."

Yavuze ko abakinnyi yifashishije muri iyi filime yari asanzwe ababona bakina filime, ariko ko byasabye gukora ijonjora ryatumye ahitamo abo bakoranye.

Ingabire yavuze ko yafashe igihe cyo gutekereza ubuzima busanzwe igihe yandika iyi filime. Ati "Naravuze nti mu buzima busanzwe, hari abantu bakundwa cyane, haba n'abantu bangwa cyane, ariko se ubundi Abanyarwanda muri filime barashaka kureba iki? Ni iki gituma abantu bahanga amaso bakagikurikirana bakireba?"

Ingabire yavuze ko ubushakashatsi yakoze bwamweretse ko filime zibabaje abantu bazikunda cyane, ahanini bitewe n'amarangamutima abakinnyi bakinana.

Avuga ko mu gukora iyi filime hari ibice yakuyemo mu rwego rwo kwirinda ko byagira uwo bikomeretse. Ati "Hari ibyo ntashyizeho ubwo nandikaga inyandiko y'ayo (Script) ndavuga nti nimbikabya nanone abantu bashobora kuza kubitekereza ukundi, reka mbigabanye."

Yavuze ko yagabanyije uburemere bwayo mu kuyandika 'kubera ukuntu yari imeze'. Ati " Hari uburemere bwayo nakuyemo, kuko no kuvuga iyi filime numvaga binteye ishema."

Ingabire yavuze ko mu guhitamo abakinnyi bagiye batanga ibizamini kuri buri umwe byatumye bemeza abo gukorana, ariko kandi hari abo bagiye babona muri filime bakabitabaza.

Uyu mugabo yavuze ko mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime, yagiye yita cyane ku kuyobora abakinnyi ashingiye ku iyerekwa ry'ayo yari afite, kuko hari abagiye bamuha ibitekerezo by'uko yakoramo iyi filime, ariko akanga bitewe n'aho yashakaga kuganisha umushinga we.

Ingabire avuga ko yashyize hanze iyi filime mu gihe hari hagezweho kuzicuruza binyuze muri CD mu masoko atandukanye y'u Rwanda. Ariko kandi avuga ko yandika iyi filime, yitabaje undi muntu witwa Hitimana Emmanuel washoye imari muri iyi filime irakorwa kugeza irangiye.

Ati "Yazanye amafaranga nanjye nzana igitekerezo [...] Nafataga amashusho nkanayakora, ibyo byose rero byari bikubiye mu gaciro k'ayo."

Yavuze ko atabasha kumenya neza amafaranga iyi filime yinjije, bitewe n'uko batangira kuyishyira hanze, bakoraga kopi ibihumbi 10 za filime zikajya gucuruzwa ku isoko. Ni kopi zacuruzwaga nibura mu gihe cy'iminsi ibiri ndetse n'itanu.

Bitewe n'uko filime yagiye ikundwa, bongeraga umubare wa CD bakoraga. Avuga ko n'ubwo bigoye kumenya amafaranga yinjije ariko 'ni imwe muri filime zacurujwe kandi zicuruzwa neza, zatanze umusaruro ku buryo byatugiriye akamaro'. Â Ã‚ 

Ni filime anavuga ko yahinduye amateka ya cinema mu Rwanda, kuko 'yatumye' abantu bamenya ko mu Rwanda abantu bashobora gukora filime kandi bigashoboka'.

Ingabire avuga ko uko bacuruzaga iyi filime, ni nayo bifashishaga ayo mafaranga mu gukora ibindi bice bya filime byabaga bisigaye. Ni filime yafashwe mu bihe bitandukanye ku buryo igice cya mbere cyashowemo ari hejuru ya Miliyoni 5 Frw, n'aho igice cya kane kugeza ku gice cya gatandatu yashowemo 'agera kuri Miliyoni 20 Frw'.

Iyi filime yari ifite ibice icyenda, ku buryo avuga ko ayo bashoye bayakuyemo. Ati " Uko byagenda kose inyungu yarabonetse."

Muri iki gihe harasohoka filime imusubirizo, bitandukanye n'uko byari bimeze mu 2005, ibintu bigaragaza ko Cinema y'u Rwanda yamaze gutezwa imbere.

Ab'iki gihe barasoma ku mbuto zabibwe n'abarimo Willy Ndahiro, Danny Gaga, Odette Mutoni, Sandrine Cyuzuzo, Faina Mujawamariya na Hyacinthe Uwamariya, Samusure, Nyagahene, Kanyombya, Nzovu, Mukarujanga, Nyinawambogo, Nyirakanyana. Rwasa, Manzi [Kayumba Vianney] na Fabiola [Mukasekuru Hadidja] n'abandi. 

Ingabire Apolinaire yatangaje ko bashoye Miliyoni 20 Frw mu ikorwa rya filime 'Intare y'Ingore'


Ingabire yavuze ko hari ibice bakuye muri filime bitewe n'uko batekerezaga ko byari kugira ingaruka ku bantu bayireba


Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y'Ingore yari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime


Umutoni Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu banyuze benshi bitewe n'uburyo yakinnye muri iyi filime


Ingabire yagarutse muri Cinema aho yatangiye gushyira hanze filime yise 'Inzira y'Umusaraba'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE WAKOZE FILIME 'INTARE Y'INGORE'

 ">

KANDA HANO UREBE BIMWE MU BICE BYA FILIME 'INTARE Y'INGORE' YA INGABIRE

">

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'INZIRA Y'UMUSARABA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142988/yashowemo-miliyoni-20-frw-ibice-bimwe-bikurwamo-ibitaravuzwe-kuri-filime-intare-yingore-vi-142988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)