Yinjijwe mu gisirikare no guhagarika Jenoside: Ubuhamya bwa ACP Dr George Ruterana wa RCS - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhamya aherutse kutangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ubwo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, MINAGRI, yibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n'abari abakozi bayo basaga 800.

Kuva 1985 ubwo yari umusore muto w'imyaka 19 y'amavuko kugeza mu 1994, ACP Dr George Ruterana yari umuforomo mu ivuriro ry' ikigo cyari gishinzwe ikawa, OCIR Café.

Yavuze ukuntu muri icyo gihe nta Batutsi benshi bemererwaga gukora muri OCIR Café ku buryo muri iyo myaka ya 1985 wasangaga bake bakoraga muri icyo kigo bahura n'ibibazo byinshi, kubera politiki yari iriho icyo yo kugira 10% bahagararira abandi mu bigo, wasangaga na bake barimo ari abahanga bakenewe cyane kuko bakoraga ibintu bitapfaga gukorwa n'uwo ari we wese.

Ati "Politike yari iriho bagafatamo bake, kandi abo bantu bari bahari mu by'ukuri bari n'abantu b'abahanga cyane, ku buryo mbega bavugaga ko ari uhagarariye rya 10% bageneraga abantu bo mu Bwoko bw'Abatutsi. Mu myaka rero ya 1990 aho FPR itangiriye urugamba rwo kubohora igihugu, ni bwo ibintu byatangiye gucika kuko icyo gihe baje muri OCIR baza kudusaka bavuga ngo dutunze intwaro.''

''Icyo gihe batwayemo abantu nka bane, kuko aho twabaga muri OCIR twabaga mu nzu twari twarahawe n'akazi, abakozi babo b'abakada barabacumbikiraga, ubwo nanjye nabyungukiyemo kuko njye barankeneraga cyane kubera ko nari umuforomo icyo gihe habagaho malaria itoroshye, bagomba kubona nk'umuntu uri butere urushinge rwa mu gitondo na nimugoroba.''

ACP Dr George Ruterana avuga ko guhera icyo gihe Abatutsi bakoraga muri OCIR noneho batangiye gutotezwa ku mugaragaro bagafatwa nabi bikomeye, biza kuba bibi kurushaho hamaze kwicwa umugabo witwaga Gatabazi, ndetse n'uwari umunyepolitiki w'Umu- CDR witwaga Bucyana Maritini.

''Icyo gihe rwose ba bagabo twita ko ari abateguwe batoye ibihiri n'imihoro baravuga ngo 'Turabamara', kuko ndibuka ko icyo gihe twasohotse mu kigo tukajya kurara muri Hôtel des Mille Collines […] tuhamara iminsi ibiri twaragize ubwoba bwo gutaha, biheze aho baza kudutwara ngo tugaruke mu kazi ngo ni amahoro. Nanone byongeye kuba hari umugabo wiciwe hariya ku Gitega bitaga Katumba wari mukuru w'Interahamwe.''

Yavuze ko icyo gihe nabwo bongeye gutotezwa barahunga, ku buryo byageze ubwo Abatutsi batinyaga kurara mu ngo zabo kubera gutinya kwicwa.

''Ubwo nabwo twarongeye turahunga, ariko bwo no hanze abantu bo mu bwoko bw'Abatutsi bari baratangiye kuzajya bareka kurara mu ngo zabo, wenda utuye ku Kimisagara akavuga ati 'Reka njye kurara i Gikondo ntabwo banzi', ariko kandi ugasanga ntacyo byamaze kuko abantu bari baramaze kubarura bari bazi aho bari, n'iyo wagombaga kugira aho uhungira wahungiraga kwa mwene wanyu, na ho ugasanga bamaze kuhabarura.''

Mu 1994 ubwo indege y'uwari Perezida Habyarimana Juvénal yari imaze guhanurwa, kwica Abatutsi muri OCIR Café ntibyahise bitangira kuko batangiye guhigwa nka nyuma y'ibyumweru bibiri, gusa Interahamwe zavaga mu Gatenga zitangira kuhatera abari kumwe na ACP Dr George Ruterana bigira inama yo gushaka aho bihisha imbere muri OCIR Café.

Icyo gihe hahise hanatangwa itegeko ry'uko abakozi bose ba OCIR Café basohoka mu kigo bakajya kuri za bariyeri, ibyatumye bamwe mu Batutsi bakoraga muri icyo kigo batangira kwicwa, gusa ACP Dr George Ruterana wari umusore ahava yiruka ntiyajya kuri bariyeri.

Ati ''Nagiye ngana ku Bitaro bya CHUK bahita banampayo n'akazi, ariko ubwo hashize nk'iminsi nk'ibiri hari abana babaga muri OCIR nyine ababyeyi babo bari aho, bari bamaze ngo kuza kubafata mu ki-bisi bababeshya ngo bagiye kubahungisha, kumbi bagiye kubica. Abo bana ni bo barashwe amasasu, hari uwo barashe mu itako waje kugwa mu bitaro, ariko harimo abandi babashije kurokoka.''

''[…] ni bo bambwiye amakuru y'abantu twakoranaga ko bose babatwaye bajya kubica. Ubwo abo bana nagerageje kubavura ndabapfuka, ariko mu kanya gato nanjye baza kumenya ko nahungiye ku bitaro baza kuza kunshakayo, umuntu arambwira ati 'Ntiwongere gusohoka'.''

Yinjijwe mu gisirikare no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

ACP Dr George Ruterana avuga ukuntu yagumye mu cyumba cyabagirwagamo abivuza kugeza ubwo Interahamwe zivuye kuri CHUK, ku bw'amahirwe aza kubona imodoka y' Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge ahita ayinjiramo imukura aho.

Ati ''Haza imodoka ya Croix Rouge, nsohotse mpita nyikubitamo. Ubwo naje kuva hano mu Kiyovu nshakisha aho Inkotanyi ziri mba ninjiye mu gisirikare gutyo, njya gufasha abandi urugamba rwo kubohora igihugu.''

Nyuma y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ACP Dr George Ruterana yasubukuye amasomo ajya kwiga ibijyanye n'ubuvuzi (Medecine) nyuma yo kubirangiza nibwo yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima muri RCS akaba ari zo nshingano afite kugeza magingo aya.

Mu butumwa aherutse gutangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anasaba abana babashibutseho gutinyuka bakunga Umuryango Nyarwanda babifashijwemo na leta n'abandi barimo ababyeyi babo.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ACP Dr George Ruterana, yatanze ubuhamya bw'urugendo rwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjijwe-mu-gisirikare-no-guhagarika-jenoside-ubuhamya-bwa-acp-dr-george

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)