Young Grace umuraperikazi wiyeguriye ubushabitsi atewe imbaraga na se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda, Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace yavuze ko ubu yayobotse ubuhinzi, ibintu avuga ko yakunze kubera se kuko na we ariko kazi ke.

Ni mu kiganiro uyu muhanzikazi yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko mu buzima bwe yanga gutega amaboko aba yumva yarya duke ariko tuvuye mu cyuya yabize.

Ati 'Gukura amaboko mu mifuka ugakora ukigira, nanga gusaba. Njyewe nkunda ibintu byanjye, ikintu kivuye muri njyewe kandi ndanacyubaha, rero njyewe nakuye amaboko mu mifuka kandi nanga gusaba, numva narya duke twiza tutarimo guteka imitwe kuko mba numva nintagaragara mu byiza, sinagaragare mu bibi, byibuze umbure.'

Yakomeje avuga ko uretse umuziki ubu afite ibindi bintu bimuha amafaranga birimo kwamamaza ndetse n'ubuhinzi.

Ati 'Njyewe nkora ubuhinzi, ndi umuhunzi, nkanamamaza ndetse mfite n'utundi tuntu twinshi ku ruhunde tunyinjiriza.'

Yakomeje avuga ko yakunze ubuhinzi kubera se kuko na we ari bwo akora, na we yumva yashoramo aho ubu aremera akanakodesha imirima.

Ati 'Umuntu watumye nkunda ubuhinzi ni papa, abibamo rero nabonye bikora, nabonye bicuruza. Nkodesha imirima, birumvikana ntabwo ngenda ngo mfate isuka mpinge mba mfite ababikora nanjye hakaba hari ibyo nsabwa nkanagemurira amwe mu mahoteli ibyo kurya.'

Young Grace uheruka gusohora indirimbo 'Dangerous' yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka 'Hello Boss', 'Whisky ya Papa', 'Hangover' n'izindi.

Young Grace yinjiye mu bushabitse bw'ubuhinzi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/young-grace-umuraperikazi-wiyeguriye-ubushabitsi-atewe-imbaraga-na-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)